Print

Abakingira Ebola bavuze ku bihuha bisebya urukingo rwayo n’impamvu bataruha ababyeyi batwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2020 Yasuwe: 1630

Mu kiganiro umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi,Lt.Col.Kanyankole William yamaganye ibihuha byakunze kuvugwa ko urukingo rwa Ebola rutera uburemba no kutabyara ku bagore aho yavuze ko nawe ubwe yarufashe kimwe n’abadepite basuye aho batangira izi nkingo ku mupaka muto wa Rubavu.

Yagize ati “Uwatanga amakuru neza n’uwakingiwe nanjye ndimo.Nta kibazo rutera kuko nabo dukingira barahari nta wapfuye ntawe ubayeho nabi,nanjye ubwanjye ndaguha ubuhamya,ejotwakingiye abadepite,turakingira abayobozi batandukanye.Uru rukingo ntabwo ari urw’abaturage rubanda rugufi n’urw’umunyarwanda wese wifuza gukingirwa kandi wumva ko akeneye kwirinda.ubishaka araza tukarumuha kuko turabizi ko icyorezo kigihari,ntabwo tuzi igihe kizarangirira.Icyo tugamije n’ugukingira abanyarwanda,ubushobozi burahari,igihugu cyakoze ubuvugizi ubushobozi buraboneka.Nta ngaruka zihari.”

Uwase Diane w’imyaka wafashe urukingo rwa Ebola kuwa 03 Mutarama 2020, yavuze ko uru rukingo nta kibazo rwamuteye ndetse ashishikariza abandi kwihutira gufata uru rukingo.

Yagize ati “Nta kibazo nagize,naje kwikingiza bisanzwe bampa iminota 15 kugira ngo barebe niba nta kibazo ngira.Badukanguriye kwikingiza Ebola numva ari byiza kuko byari ukwirinda.Ubu meze neza nkuko nari meze ntarikingiza,ndakangurira abandi kuza kwikingiza kuko ntacyo bitwaye.”

Ku bijyanye n’impamvu abagore batwite badahabwa urukingo rwa Ebola we n’abana bari munsi y’imyaka 2,Dr.Kanyankole yagize ati “Urukingo rugenewe abanyarwanda bose by’umwihariko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.Hari abatemerewe kurufata barimo abana bari munsi y’imyaka n’ababyeyi batwite.

Impamvu abagore batwite tutabakingira ntabwo twamenya neza ingaruka rwagira ku mwana uri mu nda.Hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hari amahirwe ko n’umwana uri mu nda ntacyo yaba ariko ntabwo burarangira,twabaye twifashe ariko nabatangariza ko n’abagore batwite bazarubona.Ubushakashatsi bugaragaza ko nta ngaruka zaba zihari ku mugore utwite kuba yafata uru rukingo.”

Kugeza ubu,abantu bagera ku bihumbi 8000 bamaze guhabwa urukingo rwa Ebola by’umwihariko ku mupaka wo mu karere ka Rubavu abagera ku bihumbi 6000 nibo bamaze kuruhabwa.

Umulisa Marie Michelle,umuyobozi wa RINDA UBUZIMA,ushinzwe ubukangurambaga yavuze ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo abanyarwanda bose barusheho kwikingiza.

Umulisa yavuze ko hatangwa inkingo 2 kuri buri muntu ariko iyo hagize umugore utwita yarafashe urukingo rwa mbere ashyirwa muri gahunda y’abazahabwa urukingo ubwo ubushakashatsi buzaba bumaze gukorwa bukemeza ko nta ngaruka rwagira ku mwana atwite.

Lt.Col.Kanyankole yavuze ko iyo umuntu ahawe urukingo rwa mbere yandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefoni ye igihe azazira gufata urwa kabiri ndetse ngo ku dukarita bakingirirwaho bandikaho itariki bazagarukiraho gufata urwa kabiri.Iyo umuntu adafashe urukingo rwa kabiri urwa mbere ruba rubaye imfabusa.

Ku mupaka wa Rubavu ahasuwe n’abanyamakuru batandukanye bari mu mahugurwa ku cyorezo cya Ebola,hari hahuriye abantu benshi bari baje gufata uru rukingo ndetse ku munsi aba baganga bakingira abantu bari hagati ya 200 na 336.

Abantu b’ingeri zitandukanye barimo abato n’abasaza bari kwitabira kwikingiza ku bwinshi Ebola kuko ngo basobanukiwe ububi bwayo.Abakobwa b’imyaka 12 kugeza ku bakuze babanze gupimwa mbere yo guhabwa urukingo rwa Ebola kugira ngo harebwe niba badatwite.

Benshi mu baturage baganiriye n’Umuryango bavuze ko basobanuriwe neza icyorezo cya Ebola,uko yandura,ibimenyetso byayo ndetse n’icyo bakora igihe babonye umuntu ubigaragaje.

Hashyizweho abakangurambaga b’umurinzi mu midugudu yose mu karere ka Rubavu bituma benshi biyemeza kujya kwikingiza cyane ko ngo buri munyarwanda wese yemerewe uru rukingo.