Print

Isengesho rya Pasiteri Mpyisi yasengeye abarangije Kaminuza ryabasekeje baratembagara[VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 January 2020 Yasuwe: 6629

Kuri uyu wa Kane byari inshuro ya 14 Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi (UNILAK), itanga impamyabumenyi ku banyeshuri 619 barangije icyiciro cya kabiri na 59 basoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu mashami atandukanye.

Ibirori byo gushyikiriza impamyabumenyi abarangije amasomo mu mwaka w’amashuri 2018- 2019, byabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shuri mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma y’uko umuyobozi mukuru wa UNILAK, Prof Dr Butera Alexis, yari amaze kuvuga ijambo rikubiyemo impanuro yageneye abarangije mu mashami atandukanye y’iyi kaminuza, umusangiza w’amagambo yasabye Pasiteri Mpyisi gusengera abari aho, by’umwihariko abahawe impamyabumenyi.

Mu isengesho rigufi yagize ati “Abana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi, Nyagasani ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y’uzi ibizababaho ejo, bamwe bazaba abakire abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho abandi bagiye kujya i Rusororo, ibyo byose ntawe ubizi mwami Imana, duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y’uzi ibizatubaho ejo, tubyambarije mu izina rya Yesu !”

N’ubwo byari mu isengesho, abari muri uyu muhango kwihangana byabananiye, buri wese atangira guseka kubera amagambo Mpyisi yagendaga akoresha.

Pasiteri Ezra Mpyisi ari mu bashinze iyi kaminuza, yatangiye mu 1997.

Reba mu mashusho dukesha IGIHE TV uko yasenze.


Comments

mazimpaka 18 January 2020

Uyu musaza rwose agira "udushya" twinshi.Ndibuka ikindi gihe nanone habaye graduation kuli stade ya Kigali I Nyamirambo.Bamusabye gusenga aravuga ati:"Mana,turagushima wowe wazanye FPR ikazana amajyambere...". Umwaka ushize,yavuze ko pastors batabonye icyacumi tutakongera kubabona.Yaboneyeho asaba imbabazi abantu bose yaririye icyacumi kandi avuga ko atakongera kubera ko ari icyaha.