Print

Sobanukirwa guhishurirwa n’ukwizera-Rev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2020 Yasuwe: 571

Mbaje kubaramutsa mu izina rya Yesu Kristo! Shalom!

(Ndumva ndi kwiyumvamo gusigwa (annointing) no kubanza gusenga)

“ Uwiteka Mana, iyi saha n’ umunota by’ uyu munsi mbanje kugushimira uburinzi bwawe bukomeye waduhaye ndetse no gusaba amaraso y’ Umwana wawe Yesu Kristo abanze yeze Itorero ryawe bityo tubashe kubona uburenganzira bwo kumva icyo utubwira muri aya masaha.

Mfashe mpiri ibyitambika imbere yacu byose.. Amapepu, amajini, imyuka mibi y’ abakoninikoni, imyuka y’ ikuzimu yose In the name of Jesus Christ! Fire..Fire.. Sohoka ...

Tuve mu nzira, hagurukana n’ ibyawe byose Katika Jina La Yesu Kristo nta mwanya ugifite aha no mu mitima yabagiye gusoma iri jambo ry’ Imana ishobora byose..Ndategetse Au Nom de Jesus Christ!

Iyi mitima yakire ijambo ry’ uyu munsi mu uburyo bidasanzwe kandi ribungure babashe kubona ibyo batabashaga kubona.

Nguhaye one second (isekonda imwe) gusa ube ugaruye ibyo wabanyaze, ibyo wabafungiye birimo umutekeno, amahoro n’ umunezero byabo ndetse n’ imigisha yabo,

Vana ubushomeri bwawe imbere yabo kuko Imana isumbabyose ibahaye akazi,
Vana ubugaragu (Single) imbere yabo kuko Imana ibahaye urugo,
Vana ubugumba bwawe washize kuri bo kuko Imana ibahaye abana,
Vana kubaheza mu ikode kuko Isaha y’ Imana yo kubaha inzu zabo igeze,
Vana amakimbirane muri marriage yawe kuko Imana imanuye intsinzi k’ urugo rwabo
Vana ibyo biyobyabwenge muri urwo rubyiruko n’ abana kuko Imana igiye kubakoresha ndetse ko n’ imbaraga n’ ubwenge byabo igihugu cyabo kizikeneye mu Izina rya Yesu! Fire! Fire..Fire..!

Amen...Amen.

Ijambo ry’ uyu munsi rifite umutwe uvuga uti”SOBANUKIRWA GUHISHURIRWA N’UKWIZERA."

Dusome mu Itangiriro igice 12 cyose.(.......................)

Nshuti z’ Imana...Ukwizera gushobora gucecekeshwa (gusinzirizwa) iyo turebye cyane ku biduhumuriza cyangwa kwicira inzira ya bugufi..kuruta umugambi w’Imana.

Bibliya itubwira ko Abrahamu we ataguye muri uwo mutego igihe Imana yamutegekaga guhaguruka akagenda asize imiryango ye n’ Inshuti ze.

Bibliya ikomeza kutubwira ko yumviye bimuviramo kubona imigisha myinshi.

Guhishurirwa n’ukwizera ni igisubizo nyacyo igihe Imana iguhamagaye ngo wimuke.

Umuhamagaro wayo ushobora kuza kuri twe ku myaka iyo ari yo yose no mu gihe icyo ari cyo cyose.

Aburahamu yari afite imyaka 75 igihe yatangiraga urugendo rwe .

Ijambo ry’ Imana nabwo ritwereka Dawidi ari agasore ubushize nise agasore k’ inshongore muri icyo gihe akaba kari agashumba igihe yasigirwaga kuzaba umwami (1samweli 16:11-3).

Bibliya yongera kutwereka umugabo w’ umunyabwenge,ujya unyubaka ndetse umbera icyitegererezo witwa Pawulo.

Iyo nshuti yanjye Pawulo yahuye n’Uwiteka igihe yari agiye gufata abizera b’Abayuda i Damasiko,nyuma yo guhinduka yabaye uhagarariye Uwiteka mu batari Abayuda mu gihe abantu bari baziko ubundi bwoko butagomba kugerwaho n’ ibyiza (ibyakozwe n’intumwa 9:1-6).

Ntabwo byari ibintu byoroshye muri icyo gihe niyo mpamvu Imana yamuhaye iyo mission bitewe n’ ubutwari bwe ndetse n’ ubwenge yari yamuhaye.

Torero ry’ Imana...

Umuhamagaro wacu ushobora kutaba mwiza ariko buri gihe uzaba urimo kwitanga ukoreshe ubutunzi bwawe , umwanya wawe , ushobora kwimuka ku buryo uba utandunye n’ umuryango wawe ndetse ukaba wanahasiga ubuzima nkuko izindi ntumwa byazigendekeye.

Mu kwizera, gukurikira Uwiteka hazazamo naho ibihe by’igeragezwa.

Kimwe na Aburahamu,natwe twese hari ibyo twatsinze n’ibyo twatsinzwe.

Umuhamagaro wo kuva mu gihugu cye wahuye no kwizera gukomeye ndetse n’igikorwa cyako kanya ,nk’igisubizo yahawe isezerano ry’umugisha ukomeye kuri we ndetse n’abazamukomokaho.

Ariko yahuye n’inzara yazanye ibisubizo binyuranye.

•kujyanwa muri egiputa
•Agatotsi kaje mu mubano we na Sara
•ibihano bivuye kuri Farawo .

Ibisubizo byacu ku mategeko y’Imana biraza ,bishobora kandi kuzana umugisha cyangwa bikazana uburwayi bw’umutima binyuze mu bikorwa byacu.

Kubaha Imana bishobora kudatanga umutuzo,abari iruhande rwacu bashobora kutubaza ikidusunikira ku Mana cyangwa ntibemere ibyemezo byacu ndetse natwe ubwacu ntidushoborw gukora ibyo adusaba.

Ariko kwizera kuzadufasha gukomeza kujya mbere twubaha.

Kuzadufasha kuguma mu ishuli ndetse tumenye ko imigisha iva mu mubano hamwe na Kristo.

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034 WhatsApp