Print

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2020 Yasuwe: 3336

Uyu mukinnyi uhembwa akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi ku cyumweru,yasabwe gutanga indezo y’umwana buri kwezi abitera utwatsi, ubu aridegembya umwana we yicira isazi mu jisho.

Uyu mugore yavuze ko Batshuayi amaze amezi 2 atamuha indezo y’ibihumbi 2,067 yategetswe buri kwezi ariyo mpamvu yagiye kumurega mu cyumweru gishize mu rukiko rwa Mechelen, hafi ya Antwerp.

Itegeko ryo mu Bubiligi rivuga ko umugabo wanze gutanga indezo y’umwana we amezi 2 agashira ahanishwa igifungo kigeze ku mezi 6 n’amande.

Umwunyamategeko wa Batshuayi, Pierre Monville,yavuze ko iyi ndezo uyu mukinnyi ayitangira igihe ahubwo ngo abamuhagarariye nibo batageza aya mafaranga ku mugore nkuko bikwiriye.Urubanza rwa Gitte rwimuriwe mu kwezi gutaha ngo kuko aribwo uyu mukinnyi yaboneka.

Mu myaka ishize,undi mukobwa yashinje Batshiayi kumutera inda ndetse ngo bafitanye umwana w’imyaka 3 gusa uyu rutahizamu yarabihakanye.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko uyu mukobwa we nakura azamubwira imico mibi ya se n’ukuntu yatumye ubuzima bubagora nyuma yo kuvuka k’uyu mwana.

Gitte yavuze ko nubwo Batshuayi atekereza ko ashaka kumurya amafaranga ariko ngo we ibi abikorera kugira ngo umwana wabo azabeho neza mu gihe kizaza.

Aba bombi bahuriye kuri Instagram,birangira bakundanye urukundo rwabasunikiye no kubyarana.


Comments

habiyakare 20 January 2020

Ngizo ingaruka z’ubusambanyi.Nyamara iyo babikora baba babeshyana yuko "bari mu rukundo".Nyamara iyo umuhungu ahaze umukobwa cyangwa amuteye inda aramuta.Ibyo se nibyo mwita urukundo,cyangwa biba ari ukwishimisha gusa?Tuge tumenya ko bibabaza Imana yaduhaye umubiri,ikatubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


19 January 2020

Umugabo Nubyara