Print

VIDEO: Tuyishime Prisca witabiriye Miss Rwanda avuye ku musozi wa Kanyarira ntiyahiriwe [AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 19 January 2020 Yasuwe: 6550


Prisca yaje yifitiye ikizere

Umujyi wa Kigali niwo waciye Agahigo ko kubona abakobwa benshi bashakaga kuwuhagararira mu kindi cyiciro aho hiyandikishije Abakobwa bose hamwe 134 ku munsi nyirizina haza 41, maze 31 baba aribo bemererwa gutambuka imbere y’abagize Akanama nkemurampaka.

Muri abo 31 hari harimo Umukobwa witwa Tuyishime Prisca wari wambaye nomero 9 wahamije ko yaramaze iminsi ku musozi wa Kanyarira uzwi cyane ko abarokore bajya bajya kuhasengera ngo Imana yumve ibyifuzo byabo.

Uyu mwari nawe ikifuzo cye cyari ugukomeza mukindi kiciro byaba ngombwa n’Ikamba akaryegukana.

Mukiganiro yagiranye na DC TV RWANDA yagize ati"Maze Iminsi Kanyarira"

Umunyamakuru yahise amubaza niba yari yaragiyeyo gusenga ngo azegukane Ikamba yasubije adashidikanya ko cyari cyo cyifuzo cye.

Ati" Yego nibyo"

VIDEO:IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRISCA WARI UMAZE IMINSI I KANYARIRA NTAHIRWE N’IRUSHANWA RYA MISS RWANDA I KIGALI


Comments

samuel 24 January 2020

@masengesho,
niba utemera ubutatu butagatifu wicira ababwemera ho iteka.Ndumva ushobora kuba warasomye bibiriya cyane ariko ngaho dusobanurire tumenye icyo aya magambo avuze:Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”biri muri Biblia yera,Itangiriro 1:26.Niba rero uzi mu kinyarwanda uzi imisobanurire y’utwatuzo,uratubwira abo IMANA nyir’inihe yagiranye nabo kiriya kiganiro.Ikindi kandi,Itangiriro 1:1-2 urahasanga neza umwuka wera w’imana akamaro n’imibereho yawo mu gihe isi itari ifite ishusho. Kereka niba wowe utemera ibyanditswe byose muri biblia yera byose (ibyak 5:3,4; 1 abakorinto 2:10)


masengesho 20 January 2020

Bene ibi biterwa no kutamenya Imana.Ntabwo yumva amasengesho y’abantu bashaka ubukire cyangwa kuba Miss,ahubwo yumva abantu bayisenga bashaka gukora ubushake bwayo.Ikindi kandi,singombwa kujya gusengera ku musozi wa Kanyarira.Aho wasengera hose Imana yakumva.
Ikindi Imana idusaba kugirango yumve amasengesho yacu,nuko tuyisenga dukurikije ibyo bible ivuga.Urugero,ntabwo Imana imwe rukumbi yakumva abantu basenga Imana y’ubutatu (Imana data,imana mwana n’imana mwuka wera).Nta hantu na hamwe bible ivuga ko Imana ari ubutatu.Nkuko Yesu yigishaga,Imana Ishobora byose ni SE wenyine.Muli Matayo 4:10,Yesu yadusabye "gusenga SE wenyine".Abandi imana itumva ni abanyabyaha banga kwihana ibyaha.


B 19 January 2020

Ihangane, birashoboka ko Imana yasanze iryo kamba ntacyo ryakongerera mu bijyanye n’ukwizera cyangwe tyatuma utakaza umwanya meiza wayihaga.
Ntabwo ari ngombwa, si n’itegeko ko Imana isubiza ibyifuzo byacu uko tubishaka kuko tuba tutazi aho bitujyana.