Print

Reba ibihugu 50 ku Isi bigoranye kubibamo uri umukirisito

Yanditwe na: Martin Munezero 20 January 2020 Yasuwe: 2979

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko buri cyumweru, insengero 182 hirya no hino ku isi cyangwa inyubako z’abakristo zigabwaho ibitero naho buri kwezi abakristo 309 bagafungwa mu buryo butubahirije amategeko. World Watch List (WWL) yakoze urutonde rw’uyu mwaka wa 2020 rw’ibihugu 50 ku Isi bidaha umudendezo abakristo.

Christianitytoday ikinyamakuru cyashinzwe na nyakwigendera Billy Graham, kivuga ko ibihugu biri kuri uru rutonde rw’uyu mwaka bifite abakristo miliyoni 260 bababazwa bazira imyemerere yabo yo kuba abakristo. Icyakora usanga biri uku kurenganywa kuri kugenda kugabanuka dore ko ku rutonde rw’umwaka ushize, bari miliyoni 245.

Koreya y’Amajyaruguru ni yo iyoboye (urutonde rw’ibihugu bitotoza abakristo). Uyu mwanya iwurambyeho kuva mu 2002 ubwo uru rutonde rwatangiraga gukorwa. Igihugu cyo muri Afrika cyaje mu myanya ibanza ni Somalia iri ku mwanya wa 3 ikaba ikurikirwa na Libya yaje ku mwanya wa kane. WWL yakoze urutonde rw’ibihugu 50, gusa twe tugiye kukugezaho 20 byaje mu myanya y’imbere, ibindi wabisanga mu nkuru ya Christianity Today.

Dore ibihugu 20 bya mbere ku Isi mu gutoteza abakristo

1.North Korea
2.Afghanistan
3.Somalia
4.Libya
5.Pakistan
6.Eritrea
7.Sudan
8.Yemen
9.Iran
10.India
11.Syria
12.Nigeria
13.Saudi Arabia
14.Maldives
15.Iraq
16.Egypt
17.Algeria
18.Ezbekistan
19.Myanmar
20.Laos

World Watch List yakoze kandi urutonde rw’ibihugu 10 ku Isi byagaragawemo kurenganya cyane abakristo ndetse benshi bagapfa. Ibyo bihugu ni; Pakistan, Nigeria, Egypt, Central African Republic, Burkina Faso, Colombia, Cameroon, India, Mali na Sri Lanka. U Bushinwa bwaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu byafunze insengero nyinshi z’abakristo aho bwafunze insengero zigera ku 5,576.

“Ntitwakwemera ko ibi bikomeza kuba” Ibi ni ibyatangajwe na David Curry Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Open Doors USA, umuryango utera inkunga abakristo batotezwa bazira imyemerere, ubwo hatangazwaga uru rutonde mu gikorwa cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington,DC. Yavuze ko abantu benshi bari gutabaza bityo akaba ari ngombwa kumva kurira kwabo.


Comments

rukebesha joseph 20 January 2020

Urabona ko ibihugu bitemera Abakristu hafi ya byose ni ibihugu by’Abaslamu.Iki ni ikimenyetso gikomeye kerekana ko iyo dini idaturuka ku Mana.Kubera ko Imana idusaba "gukunda abantu bose harimo n’abanzi bacu".Hari ibimenyetso byinshi biba byerekana ko amadini menshi adaturuka ku Mana.No mu madini ya gikristu,amenshi ntabwo Imana iyemera.Urugero ni amadini ashyigikira intambara cyangwa ubutinganyi.Ukongeraho amadini arya amafaranga y’abayoboke nyamara Yesu yaradusabye gukorera Imana ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Icyacumi bitwaza,bible ivuga ko cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu Imana yabahaye nk’abandi bayahudi.