Print

Perezida Tshisekedi yabwiye amagambo akomeye abakomeje gukwirakwiza ibihuha by’uko u Rwanda rushaka gucamo RDC ibice

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 5317

Nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa na bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC ko u Rwanda rushaka gucamo ibice RDC hanyuma rukabituzamo abanyarwanda,Perezida Tshisekedi yavuze ko ayo ari amagambo y’ababeshyi badashaka iterambere rya Congo.

Yagize ati “Mu gihe cyose ndi Perezida wa RDC, nta na santimetero n’imwe igihugu cyacu kizamburwa. Izi ni inkuru z’ababuze ibyo bavuga. Amateka ya balkanisation aturuka he? Ni inde wababeshye? Ntimubatege amatwi. Aya magambo aturuka mu banzi, mu bagizi ba nabi bashaka gusenya igihugu cyacu. Iyi Congo nyobora ntizigera icibwamo ibice.”

Ibi bihuha by’uko u Rwanda,u Burundi na Uganda bishaka gucamo ibice RDC yazanwe na Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka mu mpera z’umwaka ushize.

U Rwanda rwamaganye ibi bihuha ruvuga ko nta kindi bigamije uretse gusubiza irudubi intambwe ishimishije imaze guterwa mu mubano w’u Rwanda na RDC nyuma y’aho Tshisekedi agiriye ku butegetsi.

Tshisekedi yatangarije aya magambo mu Bwongereza aho yitabiriye inama yiga ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika.