Print

Rihanna yongeye gushyira hanze ifoto ishotorana nyuma yo gutandukana n’umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 10113

Rihanna udaheruka kugaragara mu bikorwa bya muzika,yashyize hanze ifoto yakwirakwiye hose yambaye utwenda tw’imbere bituma benshi bongera kumuvugaho cyane ndetse n’ibinyamakuru bimwibandaho.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu,uyu muhanzikazi yagaragaye muri Concert ari kumwe n’umuraperi A$AP Rocky w’imyaka 31.

Gutandukana na Jameel utunze amamiliyari y’amadolari byatunguye benshi cyane ko mu mezi ashize Rihanna ubwe yari yitangarije ko bameranye neza mu rukundo.

Uyu mukobwa abajijwe niba yashyingiranwa na Jameel yagize ati “Turapanga Imana igaseka,sibyo?”

mu rwego rwo kwiyibagiza agahinda yatewe n’uyu mukunzi we,Rihanna yahise yisubirira mu kwamamaza imyenda ye y’imbere ya Savage x Fenty na make up ye yitwa, Fenty Beauty.

Rihanna yakundanye n’abahanzi barimo Chris Brown,Drake n’uwo bongeye kugaragara bari kumwe ASAP.


Comments

Amaherezo 21 January 2020

Ibyambarabusa gusa!


masengesho 20 January 2020

Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi, Ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.