Print

Umunyezamu Sergio Romero wa Manchester United yari apfuye Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 5385

Amafoto yagaragaje imodoka ye ya Lamborghini igura akayabo k’ibihumbi 170 by’amapawundi yangiritse cyane gusa United yatangaje ko nta kibazo na kimwe uyu munyezamu yagize.

Uyu munyezamu warenze akagongo uruzitiro rw’umuhanda wa A6144 yavuye muri iyi modoka amahoro cyane ko yari igiye kurenga umuhanda.Iyi modoka Romero yaguze muri 2017,yahise ipakirwa ikimodoka ijyanwa mu igaraji.

Romero asanzwe ari umusimbura wa David de Gea gusa ntabwo ajya abona amahirwe yo gukina Premier League gusa umutoza Ole asigaye amuha amahirwe mu bikombe biciriritse birimo Europa League,Carabao na FA Cup.

Romero w’imyaka 32 yageze muri United mu mwaka wa 2015 ku buntu avuye muri Sampdoria.Yasinye imyaka 3 ariko ubuhanga bwa De Gea bwamuhejeje ku ntebe y’abasimbura.Ahembwa ibihumbi 70 by’amapawundi ku cyumweru,akaba afite amasezerano azagera 2021.







Comments

masengesho 20 January 2020

Ngiyi impamvu tugomba guhora twiteguye urupfu ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Iyo dufatanya akazi gasanzwe no gushaka imana,ntabwo dutinya urupfu,kubera ko tuba twizeye ko niyo twapfa imana izatuzura ku munsi wa nyuma ikaduha ubuzima bw’iteka.Ikibazo nuko abantu banga kumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye yo kutibera mu byisi gusa,ahubwo tugashaka imana mbere yuko imperuka iza.