Print

Arsene Wenger yavuze ukuntu kuva ku kibuga cy’amateka cya Highbury byagize ingaruka mbi cyane kuri Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 2402

Wenger yavuze ko kuva ku kibuga cya Highbury byangije imikinire ya Arsenal,aho yakoresheje imvugo ivuga ko basize “roho” kuri iyi stade yari nto cyane.

Iyi stade ya Emirates yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 390 z’amapawundi,ntiyahiriye Arsenal kuko yahatsindiwe kenshi ndetse n’ibikombe birakendera.

Mu kiganiro yahaye Bein Sports,Wenger yagize ati “Nimutse ku kibuga Highbury cyari cyubatse nka Anfield.Hari roho kuri kiriya kibuga.Twubatse stade nshya ariko nta roho yari ihari.Ubuzima bwacu twabusize kuri Highbury.”

Arsenal yimutse metero 500 iva ku kibuga Highbury yari imaze imyaka 93 ikiniraho gusa imihini mishya yayiteye imibavu gutsindwa biba intero none imyaka ibaye myinshi idatwara premier League.

Wenger yatwariye Premier League 3 kuri iyi stade yakiraga abantu 38,419 bafanaga begereye ikibuga bigatuma abakinnyi bagira imbaraga.

Wenger yavuze ko amategeko mashya y’imyubakire atuma abafana bategera ikibuga yangije byinshi cyane ko ngo bituma baba kure y’abakinnyi babo. Wenger yavuze ko kuba abafana ba Liverpool bafana begereye ikibuga bituma itsinda uwo ariwe wese bahanganye.




Wenger yavuze ko kuva ku kibuga Highbury byagize ingaruka mbi kuri Arsenal