Print

Rayon Sports yemeje ko nta muntu uzongera kuyiyobora adafite miliyoni 25 FRW n’impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 5499

Muri iyi nama yamaze amasaha atanu, abanyamuryango ba Rayon Sports bize ku ngingo 5 zirimo Raporo y’ibikorwa byo kuva muri Nyakanga kugera ku wa 31 Ukuboza 2019, Raporo y’ikoreshwa ry’umutungo kuva Nyakanga kugera ku wa 31 Ukuboza 2019, kuvugurura amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere y’umuryango wa Rayon Sports, kuzuza inzego z’umuryango wa Rayon Sports, n’ishingwa rya sosiyete ya Rayon Sports.

Rayon Sports bashyizeho ba Prezeida babiri b’icyubahiro ari bo; Dr. Rwagacongo Claude na Ntampaka Theogene, bakaba biyongera kuri Muvunyi Paul na Ruhamyambuga Paul, bazajya bagira inama Perezida Munyakazi Sadate.

Muhire Jean Paul yagizwe Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports ava ku mwanya w’ Umunyamabanga w’ikipe, mu gihe Kelly Nshimyabarezi Ibrahim ariwe wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Furaha Jean Marie Vianney yagizwe Visi Perezida wa kabiri.Furaha na Muhire basimbuye Twagirayezu Thadée na Muhirwa Prosper baherukaga kwegura.

Mu gutangiza Sosiyete ya Rayon Sports, aha hemejwe ko itangizwa n’imigabane ibihumbi 100, umugabane umwe ukaba ibihumbi icumi, Rayon ihabwamo imigabane ingana na 30%, abandi bifuza kugura imigabane nabo bakazagura muri 70% isigaye.

Muri iyi nama y’inteko rusange hagarutswe ku myenda ikipe ya Rayon Sports ifite hanze, gusa umwenda wa Miliyoni 50 Frw wa bus y’ikipe,Umunyamategeko wa Rayon Sports, Me. Zitoni yatangaje ko Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports yemeye kuwishyura wose.

Ku bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports,hemejwe ko agomba gutanga ingwate ya Miliyoni 25 Frws, yaramuka adatsinze amatora akayasubizwa, hanemezwa kandi ko hazajya hatorwa Perezida gusa, ubundi agashyiraho abo bazakorana.

Abanyamuryango bemeje ko manda ya Perezida wa Rayon Sports yava ku myaka ibiri ikajya ku myaka ine kandi nayo ishobora kongerwa.

Ku bijyanye n’amasezerano na SKOL, Perezida Sadate yavuze ko azarangira muri 2022, ariko ubu hatangiye ibiganiro byo kuyavugurura hanibandwa ku kongera inkunga.Yavuze ko kugeza ubu ibiganiro biri kugenda neza.

Zimwe mu ngingo zigomba kuvugururwa no kongerwa mu mategeko:

• Abanyamuryango ba Rayon Sports bagomba kuba abagize Fan Club, udafite Fan Club ntazitwa umunyamuryango
• Kuba umunyamuryango bizajya bisabwa umuyobozi wa Fan Club
• Fan Club izajya ishaka kuvuka izajya ibisaba Umuyobozi wa Rayon Sports
• Mandat ya Komite ya Fan Club igomba kungana n’iya Komite ya Rayon Sports
• Nta Fan Club yemerewe kugira ubuzima gatozi (usibye Gikundiro 4ever yamaze kububona)
• Perezida wa Rayon Sports ubu ni we wemerewe guhagarika Fan Club
• Hagomba gushyirwaho Komisiyo y’amatora muri Rayon
• Mu matora hagomba kujya hatorwa Perezida nawe agahitamo abo bazakorana
• Perezida agomba kwiyamamariza gutorwa ari uko ahawe recommendation na Fan Club
• Perezida wa Rayon agomba kuba yarize nibura amashuri atandatu yisumbuye
• Perezida wa Rayon Sports kugira ngo yiyamaze agomba gutanga ingwate ya
miliyoni 25 Frw, yatsindwa akayasubizwa.


Comments

Bwiza 21 January 2020

Gikundiro ndabona ifite gahunda zisobanutse, natwe abakunzi bayo tuyiri inyuma.