Print

Bwa mbere abanyamategeko ba Perezida Trump nabo bavuze ku byaha ashinjwa bishobora gutuma yeguzwa

Yanditwe na: Martin Munezero 21 January 2020 Yasuwe: 1966

Mu nyandiko ya paji esheshatu bashyize ahagaragara, bavuze ko ibyo bashingiraho bashaka kumweguza nta na kimwe kigize icyaha kirimo, ahubwo ari uburyo bwo kumuvangira mu matora ya Perezida ateganyijwe uyu mwaka.

Ibi babivuze mu gihe mu ri iyi minsi Sena iratangira kumva ubuhamya mu rubanza rw’abamushinja.

Trump ni we Perezida wa Amerika ugiye kujyanwa mu rubanza muri sena, aburana ku ngingo zishobora gutuma yeguzwa zirimo gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite no kubangamira Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Trump we ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko ari ibihimbano byateguwe n’abagize ishyaka ry’abademokarate bashaka ko atsindwa amatora y’uyu mwaka.

Umutwe w’abadepite wiganjemo abademokarate wamaze gutakariza icyizere Trump mu kwezi gushize, hasigaye Sena yiganjemo abo mu ishyaka rya Trump, ry’aba- Républicains ari nayo izafata umwanzuro niba yeguzwa cyangwa akomeza kuyobora.

Nibura bibiri bya gatatu by’abagize sena, ni ukuvuga abasenateri 67% nibo bakenewe ngo Trump yeguzwe, icyakora kubera ko hari abasenateri 43 b’abademokarate, n’aba- Républicains 53, byitezwe ko Trump ashobora kurusimbuka ntiyeguzwe.

Abunganira Trump bayobowe Pat Cipollone na Jay Sekulow bavuze ko nta cyaha na kimwe Perezida yakoze cyatuma yeguzwa, ahubwo ngo ni ukumwibasira.

Bavuze ko ingingo abademokarate bashyikirije Sena basaba ko Trump yeguzwa, ari “igitero ku kwishyira ukizana kw’abanyamerika mu guhitamo ubayobora nta gahato.”

Bagize bati “Ni ikimwaro n’uburyo butemewe n’amategeko bwo guhindura ibyavuye mu matora ya 2016, no kwivanga mu matora ya 2020 asigaje amezi make ngo abe.”

Bavuze ko ibyaha byose Trump ashinjwa nta shingiro na rito bifite, nkuko BBC yabitangaje.

Abademokarate bavuga ko Trump akwiriye kweguzwa ngo adakomeza kwangiza amahame ya demokarasi Amerika igenderaho n’umutekano w’igihugu.

Ibyaha Trump ashinjwa bituruka ahanini ku kiganiro yagiranye na Perezida wa Ukraine muri Nyakanga umwaka ushize, aho yashyize igitutu kuri icyo gihugu ngo gikore iperereza kuri Joe Biden byitezwe ko bazahangana mu matora uyu mwaka.

Trump ashinjwa gutera ubwoba Ukraine ko nitabikora azayihagarikira inkunga ya gisirikare ya miliyoni 400 z’amadolari. Abademokarate bavuga ko ibyo ari ugukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite.

Trump kandi ashinjwa kubangamira imirimo y’Inteko yanga gukorana nayo ngo atange amakuru ahagije kubyo ashinjwa.

Biramutse bibaye ko Trump avanwa ku butegetsi, yasimburwa na Mike Pince umwungirije.

Abasenateri bafite ubundi bubasha bwo gutora bahagarika urubanza rwo kweguza Trump babishatse, ku bwiganze bw’amajwi 51 y’abagize sena.