Print

Umunya Uganda yarasiwe ku mupaka ari kugerageza kwinjiza magendu mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 2770

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu munya Uganda yarasiwe ku birometero bitatu winjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Umunya-Uganda witwa Theogene Ndagijimana ukomoka mu karere ka Kisoro yarashwe n’Abanyarwanda bimuviramo urupfu.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Ndagijimana yarashwe ari kumwe na babyara be babiri b’abanyarwanda bambutse umupaka bagiye muri Uganda gusura abavandimwe babo batuye mu Kabingo (Kisoro) banyuze mu mupaka utemewe”.

Inkuru ikomeza ivuga ko uyu Ndagijimana yari aherekeje gusa aba babyara be banyura mu nzira zitemewe, hanyuma abashinzwe umutekano b’u Rwanda barabarasa.

Ibimenyetso byagaragaje ko ibitangazamakuru bya Uganda byirengagije kugaragaza ukuri nyako nkana.

Umwe mu bo iki kinyamakuru cyatangaje ko ari mubyara wa Ndagijimana wiswe Munyembabazi ntabwo yari yigeze ajya muri Uganda bityo ntaho yahuriye na Ndagijimana ngo abe yamuherekeza agaruka mu Rwanda.

Munyembabazi w’imyaka 21 amaze imyaka itanu atuye muri Uganda mu Karere ka Kisoro. Azwi nk’umuntu ucuruza magendu ndetse wambuka umupaka mu buryo butemewe kuko abaturage bo muri ako gace bamuzi neza.

Undi mubyara wa Ndagijimana ni umusore w’imyaka 20 witwa Munezero usanzwe utuye mu Murenge wa Kagogo mu Kagari ka Kabaya i Murambi mu Rwanda. Ubwo yajyaga muri Uganda, ntiyari agiye gusura nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda.

Yari agiye mu bikorwa bya magendu hamwe na Ndagijimana na Munyembabazi. Bari bagiye gushaka ibiyobyabwenge binjiza mu Rwanda ubwo bateshwaga.

Umwe mu bashinzwe umutekano ku mupaka utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko “abo bacuruzi ba magendu bari bazwi cyane muri ibi bikorwa bihanwa n’amategeko” ndetse ko bari abantu b’abagizi ba nabi ku buryo bahagaritswe bakanga.

Bari bitwaje intwaro gakondo zirimo amacumu ndetse bavuga ko bazifashisha mu gihe polisi yaba irashe. Umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko “iyo ni imyitwarire y’abacuruza ibiyobyabwenge bagerageza kuba abagizi ba nabi mu gihe bahagaritswe”.

Undi muntu ucuruza magendu bari kumwe ni Umunya-Uganda witwa Gatsiri usanzwe atuye Kisoro mu gasanteri kitwa Gahenerezo, we yahise atoroka ubwo bahagarikwaga.

Gatsiri niwe watangaje amakuru ku uri uwo munya-Uganda wapfuye. Gusa ubwo abayobozi ba Uganda bajyaga gufata umurambo, uwitwa Munanura wari uhagarariye inzego zishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda yasabwe kwerekana ibyangombwa bigaragaza imyirondoro y’uwapfuye cyangwa se undi muntu we wo mu muryango.

Uyu mucuruzi wa magendu nta cyangombwa na kimwe yari afite ubwo yapfaga.

Munanura ukorera urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda, ISO, yahageze nta cyangombwa na kimwe afite cy’uwapfuye.

Byasabye ko asubirayo ariko ntiyagaruka ndetse nta n’umuntu wo mu muryango we wigeze agaruka ngo afate umurambo.

Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zaburiye abacuruza magendu n’abakoresha inzira zitemewe zizwi nka Panya.

Umwe mu bayobozi yagize ati “Kuki badakoresha inzira zemewe? U Rwanda nta muntu n’umwe rwigeze rubuza kwinjira mu gihugu, kuki bahitamo inzira zitemewe? Bigaragaza ubushake bwo gukora ibyaha. Abaturage bo ku mpande zombi bahora basabwa gukoresha inzira zemewe mu byo bakora byose.”

Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abantu bose kwitandukanya n’ibikorwa bya magendu cyane ibijyanye n’ibiyobyabwenge.

Inkuru ya THE NEW TIMES