Print

Rwamagana: Abantu bane barashwe barapfa bakekwagaho kwiba Mazutu y’Abashinwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 5352

Nkuko umwe mu baturage batuye muri ako gace ibi byabereyemo babitangarije ikinyamakuru Bwiza.com, aba bantu barashwe ubwo bitwikiraga ijoro bakajya kwiba mazutu (mazout) aho Abashinwa bari kubaka urugomero rw’amashanyarazi.

Aba basirikare bari bacunze umutekano w’ijoro, bafashe aba baturage bashaka kubarwanya bafata umwanzuro wo kubarasa.

Umwe mu baturage yagize ati “Abo bantu bane bararashwe mu rukerera rw’ejo. Abo bagabo bari abajura ba mazutu ku mushinwa ahari gukorerwa urugomero rw’amashanyarazi. Ubuyobozi bwari bwarabihanangirije. Twumvise ko bari baturutse mu bice bya Bicumbi muri Rwamagana.”

Undi muturage na we yatangarije Bwiza.com ko abarashwe bari mu bikorwa by’ubujura.

Ati “ Twumvise amakuru ko abo bajura bane barashwe. Ntituramenya amazina yabo gusa hari uwo nzi witwa Muberandinda w’umusaza utuye za Rugende aho bita mu Bihembe muri Nyakariro.”

Aba baturage bavuga ko abishwe bari bushyingurwe kuri uyu wa 21 Mutarama 2020.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko iraswa ry’abo bantu bane ryabayeho, ariko ko barashwe n’igisirikare, bityo ko bitari mu nshingano ze.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yatangaje ko ayo makuru atarayamenya.