Print

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cy’u Bwongereza

Yanditwe na: Martin Munezero 21 January 2020 Yasuwe: 1121

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa 20 Mutarama 2020 Perezida Kagame n’Igikomangoma William bagiranye ibiganiro.

Icyakora ntibigeze batangaza icyo aba banyacyubahiro bombi baganiriyeho.

Uyu William ni imfura y’Igikomangoma Charles cya Wales, giherutse guhura na Perezida Kagame muri Nyakanga baganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) akanizeza ko azitabira izabera i Kigali muri Kamena kugira ngo yirebere ibyiza by’u Rwanda.

Ibi byonyine umuntu ashobora kubiheraho yemeza ko bigamije imigendekere myiza ya CHOGM no gukomeza umubano dore ko na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas aherutse gutangaza ko nubwo bava mu muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, umubano w’ibihugu byombi utazigera uhungabana nubwo hari inkunga zabwo zageraga ku Rwanda zinyuze muri uwo muryango.

Ibyo kandi byashimangiwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa ubwo yagezaga impapuro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane i Londres.

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni $30 (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni $22 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni $16 (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

Igikomangoma William cyahuye n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo. William nawe ashaka kwitegurira guhagarara neza mu mirimo y’i Bwami mu gihe umuvandimwe we Igikomangoma Harry cyitegura kuva i Bwami cyerekeza mu buzima busanwe muri Canada.