Print

Ifoto ya Anthony Joshua aryamye imbere ya Buhari yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 4240

Joshua uvuka ku babyeyi bakomoka muri Nigeria,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera iyi foto gusa we yabwiye perezida Buhari ko azashyigikira igihugu cya Nigeria ahantu hose bizaba bikenewe.

Aya mafoto ya Joshua yakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho abanga perezida Buhari bababajwe n’uko Joshua atavugiye ku mugaragaro ibibazo urubyiruko rwo muri Nigeria ruhura nabyo.

Joshua yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iyi nkuru ati:’’Ntabwo ibi bijyanye na politike.Bijyanye n’imigenzo hamwe no kubaha abatuyobora’’.

Abandi bantu bavuze ko banejejwe no kubona iki cyamamare cyifatanya n’abanya Nigeria gikomokamo,no kunamira perezida Buhari.