Print

Nyagatare:Ikibazo cy’amarozi cyafashe indi ntera

Yanditwe na: Martin Munezero 21 January 2020 Yasuwe: 4444

Inkuru dukesha Flash Fm/Tv,umuturage utashatse ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru utuye mu murenge wa Katabagemu ho mu karere ka Nyagatare,umunyamakuru yahasanze umurwayi urwariye ku muvuzi gakondo ariho arwariye.

Uyu mugore avuga ko yari amaze iminsi aribwa mu nda yarafashe imiti yo kwa muganga bikanga.

Mu ijoro ryo ku cyumweru gishize, nibwo yafashwe aribwa mu nda bikomeye ahita ajya kwirivuza ku muvuzi gakondo.

Aragira ati “ Nafashwe ndibwa mu nda ngiye kwa muganga bampa ibinini aho kugira ngo noroherwe ahubwo harakomererwa cyane bituma ntekereza ko byaba ari ibindi bitandukanye n’uburwayi bwo kwa muganga.”

Hari n’abandi baturage bavuga ko bari bafite uburwayi bukomeye, bajya kwa muganga bikanga bagahitamo kwiyambaza ubuvuzi gakondo bagakira.

Umwe muri bo aragira ati “Ikibazo cy’amarozi inaha ni nk’aho aribyo biryo byacu. Njyewe ndiheraho ntwite igihe kimwe numvaga inda igiye kuvamo mpfuye birangiye ngahera mu gitondo ntariye ubundi nkirirwa mbyimbye, nkumva aho amaboko ahurura n’amaguru bimfatirana n’umutwe ariko naje ku muvuzi gakondo ampa umuti numva ndakize.”

Undi witrwa Mukaruhirwa Vestine aragira ati “Njyewe natwaye inda igeze mu mezi abiri n’igice, numva ndi kuribwa bidasanzwe, imbaraga ziba nke ariko naraje negera uyu mubyeyi aramvura ndakira.”

Ikibazo cy’amarozi muri uyu murenge kirasa nk’ikimaze gufata indi ntera dore ko harimo abo baba bakeka, bahaye akazina ka “Tumuhombe”. Iri zina ngo ryaturutse ku barozi baroga bakanabyigamba.

Icyaha ku marozi mu mategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yayo ya 141 gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko bigaragazwa mu ngingo ya 142, 143 na 144.


Comments

clemance 21 January 2020

Gakorage munsi yishuri mu murenge wa nyagatare naho Hari umugore umaze abaturanyi we aranabyigamba muhaguruke mubakumire hakiri kare


rwesimitana 21 January 2020

ubwo c abaturage ko bataka harigukorwa iki?
uburozi bumaze gufata indi ntera kbsa hitwajwe ko ngo badahanwa;benshi barahagwa