Print

MINISANTE yaburiye abanyarwanda ku cyorezo cyadutse mu bihugu byo muri Aziya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 1821

Mu Bushinwa, umuntu wa kane yishwe n’iyi virus nshya iri gukwirakwira vuba muri iki guhugu cyane ko byamaze kwemeza ko abantu bashobora kuyanduzanya.

Iyi virus itera umuntu indwara imeze nk’ibihaha iheruka kwica umugabo w’imyaka 89 wari utuye ahitwa Wuhan mu Buhinwa, umujyi iyi virusi yahereyemo.

Abantu barenga 200 bamaze kwandura iyi virus mu mijyi itandukanye y’Ubushinwa irimo Wuhan,Beijing na Shanghai.

Ejo kuwa mbere, ikigo gishinzwe ubuzima mu Bushinwa cyemeje ko abantu babiri bo mu ntara ya Guangdong umwe yayanduje undi.

Mu mujyi wa Wuhan ho iyi kigo cyatangaje ko abakozi 15 b’ubuzima banduye iyi virus bayandujwe, umwe muri bo ararembye cyane.

Abo bose bashyizwe mu kato mu gihe bari gukurikiranwa.

Iyi ndwara imaze kugera hehe?

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo yabonetse bwa mbere mu mujyi wa Wuhan utuwe n’abantu miliyoni 11 uri mu burasirazuba bw’Ubushinwa.

Ubu abantu 218 bimaze kwemezwa ko banduye iyi virus mu Bushinwa nk’uko ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi (OMS) ribivuga.

Hari abantu bantu bacye bayanduye babonetse n’ahandi; babiri muri Thailand, umwe mu Buyapani n’umwe muri Koreya y’Epfo.

Mu Bushinwa bamwe mu banduye ni abaherukaga kuva mu mujyi wa Wuhan.

Ibibuga by’indege muri Singapore, Hong Kong na Tokyo mu Buyapani bimaze iminsi bibanza gusuzuma abantu bose bavuye Wuhan.

Abategetsi muri Amerika, mu cyumweru gishize batangaje ingamba nk’izo ku bibuga by’indege bya San Francisco, Los Angeles na New York.

Abategetsi muri Australia batangaje nabo ko baza gutangira gusuzuma abantu bavuye i Wuhan baza i Sydney.

Ubushinwa nicyo gihugu kivamo abakerarugendo benshi bajyamuri Australia, umwaka ushize Abashinwa miliyoni imwe bagiye muri Australia.

Yandura ku ruhe rugero?

Hari ubwoba ko iyo virus ishobora kuba yakwandura vuba kurushaho, kuko miliyoni z’abantu mu Bushinwa bitegura kujya ku ivuko kwizihiza umwaka mushya mu mpera z’iki cyumweru.

Izi ngendo nyinshi zishobora gutuma abategetsi batabasha gukumira ikwirakwira ry’iyi virus.

Abahanga bavuga ko bishoboka cyane ko hari abandi bantu benshi banduye ariko batarabonwaho iyi virus.

Raporo y’ikigo ‘Centre for Global Infectious Disease Analysis’ ivuga ko bishoboka ko hari abantu barenga 1,700 banduye iyi ndwara.

Gabriel Leung, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri kaminuza ya Hong Kong we avuga ko bishoboka ko abanduye bagera ku 1,300.

Miliyoni nyinshi z’Abashinwa zigiye kujya aho bakomoka gusoza umwaka
Iki cyorezo cyatumye abantu bibuka virusi ya Sars – yahitanye abantu 774 guhera mu 2000 mu bihugu bitandukanye muri Aziya.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi virus buvuga ko isa cyane na virus ya Sars.

Koronavirusi ni iki?

Koronavirusi ni umuryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo ibicurane bisanzwe n’ibicurane bikomeye bita “Acute Respiratory Syndrome(SARS-CoV) n’ibyo bita “Middle East Respiratory Syndrome(MERS-CoV)”. Ibimenyetso by’iyo ndwara bigaragarira mu buhumekero, kugira umuriro, kuzana ibimwira, gukorora no guhumeka nabi.

Rimwe na rimwe hari ubwo bikomera umuntu akarwara umusonga, impyiko ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.

Iyo ndwara yandura ite?

Umuntu yanduzwa Koronavirusi n’uwayanduye:

• Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye;

• Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje;

• Yandura iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki;

• Rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani

Koronavirusi iravurwa igakira?

Nta muti wihariye uvura iyo ndwara. Igishoboka kugeza ubu kuyivura batanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo:

• Antibiyotike zivura udukoko twa bagiteri zitera umusonga;
• Imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi;
• Gufasha umurwayi guhumeka bamwongerera umwuka wa ogisijene.

Kuki Koronavirusi nshya ari ikibazo?

• Kuko iki cyorezo kimaze kugaragara mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amagepfo kandi kuri ubu hakaba abantu bagera kuri 205 bamaze kuyandura;

• Ibizamini bya laboratwari byagaragaje ko iki cyorezo giterwa na koronavirusi nshya
kandi bikaba byemejweko abantu bashobora kuyanduzanya;

• Kuko hari urujya n’uruza rw’ ingendo z’ indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byinshi
harimo n’ibyamaze gufatwa. Hashobora kuba ibyago by’uk iy virusi yagera mu Rwanda

Itangazo rya Miniiteri y’Ubuzima:

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda bose cyane cyane abakora ingendo zijya mu mahanga gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Novel Koronavirusi cyagaragayemu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Kuri ubu abantu bagera kuri 205 bamaze kwandura iyi ndwara, harimo 3 bamaze kwitaba Imana. Abo bantu bamaze kwitaba Imana bose ni abo mu gace ka Wuhan gaherereye mu Bushinwa.

U Rwanda rurakorana ku buryo bwa hafi na OMS mu gukaza ingamba harimo ibikorwa bigamije kwirinda, gukomeza igenzura no kuba twahangana n’icyo cyorezo.

Ibimenyetso by’indwara ya Koronavirusi birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa. Iryo soko ryatewe imiti yica udukoko ndetse rihita rifungwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2020. Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020 nibwo Leta y’Ubushinwa yemeje ko abantu bashobora kwanduzanya hagati yabo.

Minisiteri y’Ubuzima iragira inama abagenzi bajya mu bihugu twavuze haruguru gufata ingamba zikurikira mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara:
• Kwirinda kwegera amatungo (yaba amazima cyangwa ayapfuye), amasoko y’amatungo no kwegera ibiyakomokaho (nk’inyama zidatetse);

• Kwirinda kwegera umuntu warwaye Koronavirusi;
• Gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabuni, utabibonye ugakoresha umuti wa arukoro
wabugenewe (alcool-hased hand sanitizer);

Niba hari urugendo uheruka gukorera mu bihugu bivugwamo iyo ndwara ukumva urwaye urasabwa gukurikiza aya mabwiriza:

• Ihutire kujya kwa muganga kandi umenyeshe abaganga urugendo uherutsemo n’ibimenyetso by’indwara ufite;

• Irinde gukora ingendo igihe urwaye;

• Ipfuke ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro (ntugakoreshe intoki) iyo ukorora cyangwa witsamura.