Print

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe 2 yo muri EAC mu gushaka itike yo kwerekezamu gikombe cy’isi 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 2074

Nyuma yo gutinda Seychelles ibiteg 10-0 mu mikino 2 y’ijonjora,Amavubi yagiye mu gakangara k’amakipe yagombaga gutombora itsinda aho yisanze mu rya E hamwe n’ibihugu bibiri byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi Tombola yabaye kuri uyu wa Kabiri ibera I Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF.

Yari iyobowe na Marcel Dessailly ufite inkomoko muri Ghana ariko akaba yarakiniye Ubufaransa akabufaha kwegukana igikombe cy’isi 1998.

Imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izatangira mu Ukwakira 2020 ikomeze mu Ugushyingo nyuma y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon 2021.

Muri aya matsinda yose uko ari 10, amakipe azaba aya mbere azatomborana kugira ngo hasigare 5 ahagararira umugabane w’Afurika muri Qatar.


Uko amatsinda yose ahagaze


Comments

NYAMINANI DESIRE 22 January 2020

AMAVUBI AZACAKIRANA NIYIHE KIPE


22 January 2020

amavubi azabanza guhura ni yihe kipe hagati ya KENYA naUGANDA


NYAMINANI DESIRE 22 January 2020

Mwiriweho shuti nifuza ko mwanzamurira imano zimikino runaka ariyo;RUGUBI,FOOTBOLL,BASKET.
Amavubi yaba izakomeza mugikombe cy’isi2022