Print

Urukiko rwategetse ko Ndabereye wahoze ari visi meya aburana afunze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 1637

Ndabereye yari yasabye urukiko ko yaburana ari hanze agatanga n’abishingizi ko aramutse anacitse babibazwa gusa kuri uyu wa 21Mutarama 2020 yakatiwe kuburana afunze.

Uru rubanza rwatangiye ku isaha ya saa munani na 47′ aho bagaragazaga ibyaha Ndabereye akurikiranyweho birimo: gukubita gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye Kamaliza Olive.

Aba bombi nta n’umwe wari uhari keretse umushinjacyaha, aho urukiko rwagaragaje ubwiregure bwe ndetse bakanagaragaza n’ibyo bamushinja, ikindi kandi bagaragaje ko yatanze abishingizi ndetse agatanga n’ingwate irimo ikibanza cyubatsemo inzu ndetse n’imodoka.

Naho ubushinjacyaha bwo bukagaragaza ko yaburana afunze kuko batamwizeye ko aramutse aburanye avunguwe ashobora kuba yasibanganya ibimenyetso kandi ko yanagirira nabi umugore we nk’uko yabyifuzaga.Ikindi ko iki kirego yagitanze mu mwanya utari uwacyo ko yari kubanza agategereza ko igihe cyo kuburana mu muzi kigera akabona gutanga ikirego cy’uko yaburana ari hanze.

Mu bantu Ndabereye yatanze bo kumwishingira harimo ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be,aho yemeje ko ari inyangamugayo kandi ko bafite imitungo itandukanye batanga mu gihe byaba ngombwa.

Izi ngingo akaba arizo urukiko rwashingiyeho rwita ku kirego cya Ndabereye, Perezida w’iburanisha Munyawera Sophonie yashingiyeho asoma uru rubanza ah yemeje ko uyu mugabo aburana afunze.

Kuwa 14 Mutarama 2020,Kamariza Olive yandikiye perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame yishinganisha aho yavuze ko uyu mugabo we ufunzwe azira kumuhohotera ashobora gufungurwa akazamwica bigatuma atirerera abana.

Uyu mugore yavuze inshuro yagiye akubitirwa ubusa na Ndabereye nk’aho yakubiswe azira kugura inyanya nyinshi,ko yamenye ubuki,ko ngo abana basakuje mu rusengero ntabacecekeshe n’ibindi.

Uyu Ndabereye Augustin yatawe muri yombi kuwa 29 Kanama 2019 nyuma yo gukubita uyu mugore we akamukomeretsa bikomeye aho yanamukuruye imisatsi.