Ivuga ko itsinda ry’abitwaje intwaro ryishe abantu 32 mu isoko ryo mu gace kitwa Nagraogo kuwa mbere nimugoroba rigakomereza igitero mu kandi gace kitwa Alamou.
Ntabwo haramenyekana neza umutwe wagabye ibi bitero, gusa Burkina Faso imaze iminsi yibasiwe n’ibitero bihitana abantu bikorwa n’imitwe y’abahezanguni ya kisilamu.
Ejo kuwa kabiri, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yatoye umwanzuro wo gushyiraho umutwe w’ingabo z’abasivili wo gufasha kurwanya iyi mitwe.
Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko abo basivili b’abakorerabushake bazabanza guhabwa amahugurwa ya gisirikare y’iminsi 14.