Print

Frank Lampard yabwiye amagambo akomeye abakinnyi be bananiwe gutsinda Arsenal y’abakinnyi 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2020 Yasuwe: 3312

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Arsenal yari yasuye Chelsea ku kibuga Stamford Bridge mu mukino w’umunsi wa 24 wa Premier League warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 gusa Chelsea yahasebeye cyane kuko yamaze iminta irenga 60 ikina n’abakinnyi 10 ba Arsenal bakayinanira.

Mu kiganir n’abanyamakuru,umutoza Frank Lampard yarakaye cyane niko kunenga abakinnyi be yivuye inyuma kubera amanota menshi bamaze gutakaza mu buryo budabanutse.

Yagize ati “Turi ku mwanya wa 4 birasa naho ari byiza gusa hari amanota 10 twakabaye dufite twatakaje.Iyo utsinze ibitego 2-1 habura iminota 5 ngo umukino urangire uba ugomba gukora iby’ingenzi gusa.Twabahaye igitego cya mbere n’icya kabiri ntigisobanutse.

Ku mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso kwinjira agatera umupira mu yindi nguni biragayitse.Ni kimwe no kubona amahirwe menshi cyane yose ukayapfusha ubusa.

Lampard yavuganye agahinda mu kiganiro n’abanyamakuru aho yashinje ubwugarizi bwe kugira uruhare rugaragara mu gutesha amanota Chelsea mu mukino wa nijoro.

Ku rundi ruhande umutoza Arteta yashimiye abakinnyi be avuga ko barwaniye ishyaka mugenzi wabo David Luiz wahawe ikarita itukura kubera ikosa rigayitse rya Mustafi.