Print

Dr Vincent Biruta yasabye Leta ya Uganda kugira inama abaturage bayo

Yanditwe na: Martin Munezero 22 January 2020 Yasuwe: 4823

Ibi byatumye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta avuga ko ahubwo Leta ya Uganda yagombye kubasaba kujya baza mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Mutarama 2020 Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Madamu Rebecca Kadaga yasabye Guverinoma guha umuburo abaturage wo kutajya mu Rwanda kuko ngo iyo baje baraswa.

Yabivuze mu Nteko rusange yahuje Abadepite, avuga ko ubuzima bw’abaturage ba Uganda baza mu Rwanda buba buri mu kaga.

Kadaga yabivuze nyuma y’uko hari abandi badepite barimo uwo mu gace ka Rukungiri witwa Roland Mugume wari wazamuye kiriya kibazo.

Undi mudepite uhagarariye agace ka Kira witwa Ibrahim Semujju Nganda nawe yavuze ko hari abaturage ba Uganda baraswa n’inzego z’umutekano mu Rwanda, asaba ko Leta yababuza kuza mu Rwanda.

Semujju yasabye uwari uhagarariye Guverinoma mu Nteko witwa RuthNankabirwa kujya kuyigira inama yo gusohora itangazo ribuza abaturage kujya mu Rwanda.

Urugero Uganda itanga rw’umuturage wayo uherutse kurasirwa mu Rwanda ni Teojen Ndagijimana, ivuga ko yarashwe ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize( hari taliki 18, Mutarama, 2020), akaba ngo yararasiwe ahitwa Kamugu mu Karere ka Musanze.

Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yahaye Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko Umukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yagombye ahubwo kugira inama Guverinoma yo gukurikiza ibintu bine bikurikira:

-Kwirinda ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe(magendu),

-Kureka gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge,

-Kunyura mu nzira no ku mipaka yemewe mu gihe bagiye mu mahanga(mu Rwanda cyangwa ahandi),

-Kutarwanya abashinzwe umutekano mu gihe bari mu kazi kabo.

Dr Biruta yavuze ko hari abaraswa bari gukora biriya byose byanditswe haruguru.

Ati:“ Abenshi baraswa bari gukora ibi byose icyarimwe.”

Inyandiko ya Daily Monitor ivuga ko Madamu Kadaga yavuze ko Inteko ishinga amategeko izatumiza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda agasobanura uko umubano wa Uganda n’u Rwanda uhagaze muri iki gihe.