Print

Uwizeye Flavia witeguraga kurangiza Kaminuza Yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Yanditwe na: Martin Munezero 22 January 2020 Yasuwe: 9679

Uyu mukobwa byari byitezwe ko agomba kurangiza kaminuza tariki ya 7 Gicurasi 2020, akaba yapfuye nyuma y’uko yaraye anyereye mu bwogero(douche) yitura hasi bimuviramo urupfu.

Umuyobozi w’abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza Viateur Nyiribakwe yemeje ko Uwizeye yari mu banyeshuri biteguraga kuzarangiza amasomo yabo uyu mwaka.

Amakuru avuga ko Flavia Uwizeye akomoka mu Ntara y’i Burasirazuba, ababyeyi be bakaba baratashye mu Rwanda baturutse Tanzania.

Flavia kandi ngo yari aherutse gushinga urugo akaba yari atuye hafi ya Kaminuza yigagaho.

Viateur Nyiribakwe avuga ko umurambo w’Uwizeye wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gusuzumwa.


Comments

hitayezu 22 January 2020

Niyegendere.Ni benshi bapfa bazize douche.Tuge duhora twiteguye urupfu.Twabigenza dute?Aho gutinya urupfu,tuge dushaka imana,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Umuti w’urupfu nta wundi.Ni ugushaka paradizo,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Kubera ko abameze gutyo,bible ivuga ko batazazuka.