Print

Umumotari yafunzwe azira gutega umupolisi akamwambura imbunda ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2020 Yasuwe: 4690

Uyu mumotari yarakajwe cyane n’uko uyu mupolisi yamuhagaritse akamuca amande bituma afata umwanzuro wo kumwiba iyi mbunda kugira ngo amuhangayikishe.

Uyu mumotari yibye iyi mbunda ya Pistol yarimo amasasu 15 gusa ngo ntabwo ari ubwa mbere yari atunze imbunda mu bury butemewe kuko hari n’indi yarimo amasasu 2 bamufatanye.

Uyu mupolisi yari mu kazi ke we na bagenzi be babiri ubwo bahagarikaga uyu Njoroge, ata iyi moto ahita yiruka.

Bahise bafata umwanzuro w’uku uyu mupolisi Kipkoech atwara iyi moto akayijyana ku biro bya Polisi hanyuma uyu Njoroge akazaza kuyireba ndetse akabazwa impamvu yahagaritswe na Polisi akiruka.

Ubwo yari ageze mu gahanda gato wenyine,yatezwe na Njoroge n’undi mugenzi we bamutunga imbunda ndetse bamutura hasi bamwambura imbunda ye.

Uyu Njoroge yaje gufatwa akaba yagejejwe imbere y’ubutabera.


Comments

jean baptiste 23 January 2020

Ark mugemwandika ibinu by’umvikana ubwose uri mumakosa ninde?ubwose uwo numupolisi cg?namwe murabeshya