Print

Cristiano Ronaldo yavugishije benshi kubera ibyo yakoranye na Dybala

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2020 Yasuwe: 7457

Kuwa 19 Mutarama uyu mwaka nibwo Ronaldo yatsinze Parma ibitego 2 wenyine ariko icya kabiri nicyo cyateje impaka kuko yagaragaye ari gusoma ku munwa mugenzi we Paulo Dybala.

Aba bombi bajya kwishimira iki gitego cy’intsinzi bahuje iminwa barasomana ariko by’impanuka ariyo mpamvu benshi batangiye kubashinja ubutinganyi.

Ronaldo usanzwe afite umukunzi ndetse n’abana 4,yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bagaruye ibyavuzwe mu minsi ishize ko akundana mu ibanga n’umugabo ukina iteramakofe ukomoka muri Maroc.

Bamwe mu bakunzi ba Ronaldo bavuze ko yashakaga gufata ku rutugu mugenzi we bihurira y’uko nawe yari yahindukiye barasomana.