Print

Nyanza: Kanyamuhanda uherutse kwica umugore we yarashwe arapfa ubwo yashakaga gucika Polisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2020 Yasuwe: 2946

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu mugabo yarashwe ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza,agashaka kwiruka acikiye mu ishyamba.

Uyu mugabo yarashwe uyu munsi ahagana saa 11h20 za mu gitondo ubwo yari agiye kwereka abaturage aho yajugunye umubiri w’umugore we nyuma yo kumucamo ibice, acunga Abapolisi ariruka baramurasa nkuko CIP Sylvestre Twajamahoro yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru.

Ati: “Yari agiye kwereka abaturage aho yataye umubiri w’umugore we, agenda abakoza hirya abakoza hino, aza gushaka kwiruka ariko araraswa arapfa.”

Kanyamuhanda yari asanzwe abana n’umugore we mu Kagali ka Sazange mu Murenge wa Kinazi.

Akekwaho kwica umugore we amutemye ibice by’umubiri akabijugunya, mu mugezi wa Ntaruka ugabanya Nyanza na Huye.

Habonwe umurambo we udafite amaboko, ukuguru, ibere n’ibindi bice by’umubiri. Abaturage baturiye uwo mugezi wa Ntaruka babonye umurambo wa nyakwigendera ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020.

Kanyamuhanda akimara kwica umugore we yahise aburirwa irengero; inzego z’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi zitangira kumushakisha aribwo zamubonye I Nyanza agashaka kuzicika zikamurasa.