Print

Musanze: Umugabo uvugwaho uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu 7 umwe ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2020 Yasuwe: 4962

Abaturage bavuze ko uyu mugabo wakoraga akazi ko gutema ibiti yageze mu bantu atangira kubatema,barimo uwitwa Nyirabatezi Sarah wahise yitaba Imana.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza, uyu mugabo yinjiye mu gace atangira gutemagura uyu mugore, haza abagabo 2 bamutera amabuye ngo areke gutema umuntu ahita abirukaho agenda atema uwo ariwe wese.

Nteziyaremye Aimable avuga ko uwatemwe ari nyirabukwe ngo yahageze asanga amaze gutema abantu 7 umwe yapfuye aho we yemeje ko uyu Nsabiyera w’imyaka 37 nta burwayi bwo mu mutwe afite.

Mukarurenzi umwana wa nyakwigendera avuga ko ntacyo umuryango we wapfaga na Nsabimana kuko ngo nta rubanza bigeze baburanamo cyangwa ngo babe buhuje imbibi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, yemeje aya makuru ati " umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu 7 umwe ahita yitaba Imana abandi 6 bakaba bajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri.”

Uretse kwica Nyirabatezi Sarah,uyu Nsabiyera yatemye umuhugu we,umwuzukuru n’abandi bari baje gutabara barimo n’umukazana wa nyakwigendera.

Source:Hanorwanda.com