Print

Gasogi United na Heroes FC ntizizitabira igikombe cy’Amahoro uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2020 Yasuwe: 2093

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020,nibwo FERWAFA yashyize hanze amakipe yose azitabira Tombola y’igikombe cy’Amahoro iteganyijwe kuwa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020 saa 10h00.

Amakipe 14 y’ikiciro cya mbere niyo azitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro 2020 arimo Bugesera FC, Marines FC, Etincelles FC, AS Muhanga. Hari kandi; Rayon Sports FC, Sunrise FC, Gicumbi FC, Espoir FC, Police FC, Musanze FC, AS Kigali FC, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura VS.

Muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri,hiyandikishije amakipe 10 arimo Vision FC, Gorilla FC, Etoile de l’Est FC, Intare FC, Interforce FC, Aspor FC, Impeesa FC, Rutsiro FC, Rwamagana City FC ndetse na Pepinieres FC.

Kwitabira igikombe cy’Amahoro bisaba gutanga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.Aya makipe yombi ntiyatangaje impamvu atitabiriye gusa hari amakuru avuga ko ashaka guha umwanya shampiyona gusa.