Print

Umubyeyi wa wa munyeshuri baraje hanze nyuma yo kubura amafaranga y’Ishuri yishimiye ko umwana we yemerewe kwiga

Yanditwe na: Martin Munezero 23 January 2020 Yasuwe: 6290

Mu gitondo cy’uyu munsi taliki 22 Mutarama hacicikanye inkuru y’umunyeshuri Uwineza Diane wari ugiye kwiga mu ishuri T.T.C Zaza mu mwaka wa kane , iyo nkuru ikaba yavugaga ko umunyeshuri yarajwe mu ishyamba kubera kubura amafaranga y’ishuli .

Nyuma y’ibitecyerezo byagiwe bitambutswa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi banengaga icyi cyemezo cyari cyafashwe n’ubuyobozi bw’Ishuli rya TTC ZAZA umubyeyi w’uyu munyeshuli yishimiye ko umwana we yahawe amahirwe yo kwiga maze amafaranga yaburaga akazayishyura buhoro buhoro.

Mu kiganiro kuri telephone Nyirangendahimana yemeje ko umwana we yemerewe kwiga

Mu magambo ye yagize ati“kuba bakiriye umwana wanjye bakaba bamushyize mu ishuri ndishimye cyane rwose .nsize umwana yishimye anezerewe nta kibazo afite,ubu arimo ariga nk’abandi bana”

Nyirangendahimana usanzwe ucuruza Voka yakomeje avuga ko agiye gukora uko ashoboye kugira ngo umukobwa we azatahane amanota meza

ati:”ubusanzwe ndangura avoka z’ibihumbi 2000 frws nkazicuruza nkakuramo ibihumbi 3000frws ,ayo nzajya nkuramo nzajya ngerageza mwoherereze nawe arebe ko yabaho ndetse ndizera ko azatahana amanota meza “

Mw’ijwi rya Nyirangendahimana ati :”Ubutumwa mfite bwo guha ababyeyi ni ikintu kimwe gusa nugusenga Imana yo mu Ijuru bakizera ntibagire ibindi bintu ku mpande ,bagatumbira Imana yonyine”

Umuyobozi wa TTC ZAZA ku murongo wa telefone yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru.


Comments

j 21 December 2021

Umuryango,
Ndi mu Bantu bakurikiranye ibyiyi nkuru kandi nari mpari.
Ngeranyije uburyo yarameze n’uburyo ameze ubu sha,
Mwarakoze cyane ubu ari Y2 . Kandi n’amateka ye yarahindutse p


Chris 23 January 2020

Uwo umwana umuntu yamubona ate?


kamegeri F. 23 January 2020

MUDUHE NUMERO YUYU MUBYEYI TUMUFASHE RWOSE. KANDI UMURYANGO MWAKOZE KUMUTUMIKIRA.


gadore 23 January 2020

Muraho umuryango. Bishobotse mwadushakira numero ye tukareba ko hari icyo umuntu yafasha.