Print

Manchester United yakorewe igikorwa kigayitse n’abafana bayo kubera kwitwara nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 3476

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 2-0, Manchester United yongeye gutsindwa ibitero bibiri ku busa ariko kuri iyi nshuro yari imbere y’abafana bayo inahura n’ikipe idakanganye.

Igice cya mbere cy’uyu mukino kikirangira ari 1-0 cya Bunley, abafana ba United bayivugirije induru, biba bityo kandi n’umukino urangiye bayitsinze n’ikindi gitego.

Abafana benshi ba Manchester United bagiye basohoka muri stade buhoro buhoro kugeza ubwo imyanya myinshi muri stade yasigayemo ubusa.Igice kinini cy’abafana batashye umukino ubura iminota itanu ngo urangire.

Ubu Manchester United iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 30 n’ikipe ya Liverpool ya mbere, Burnley yahise izamuka ifata umwanya wa 13 aho irushwa na United amanota atatu.

Nyuma y’uku gutsindwa bamwe mu bafana ba Manchester United barasaba ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yirukanwa.