Print

Frank Lampard yatangaje umukinnyi wa Arsenal wagoye Chelsea agatuma itabona amanota 3

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 3339

Lampard yavuze ko yababajwe n’imyitwarire y’abakinnyi be bananiwe gutsinda Arsenal yakinnye isaha irenga ari abakinnyi 10 bakanganya ibitego 2-2 gusa yatunze urutoki ba myugariro.

Lampard yavuze ko abakinnyi be bo hagati bananiwe gucungira hafi Mesut Ozil n’uburyo yahagararaga mu kibuga ariyo mpamvu yaremye uburyo bwagiye bubagiraho ingaruka.

Yagize ati “Guhindura uruhande kwa Ozil kwaduteje ibibazo byinshi bituma abakinnyi banjye bakinira inyuma.Igice cya mbere cyaranshimihije gusa nakabaye naramwizeho.”

Lampard yavuze ko abakinnyi be bari hejuru mu minota 15 ya mbere ariko nyuma y’ikarita itukura ya David Luiz ku munota wa 26 na penaliti ya Jorginho byatumye birara batakaza umukino.


Lampard yavuze ko Ozil yagoye cyane Chelsea mbere y’uko aimbuzwa