Print

Umugabo yafatiwe mu iduka amaze guhisha imyenda yibye mu mwenda w’imbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 5230

Uyu mugabo wakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe amaze guhisha iyi myenda yari yibye mu ikabutura yari yambaye imbere ubwo yari amaze kuyiba mu iduka ryo mu mujyi wa Abuja.

Nkuko uwafashe aya mafoto akayakwirakwiza hirya no hino yabitangaje,uyu mugabo yafashwe na camera za CCTV zo muri iri duka ari gukenyerera kuri iyi myenda.

Uyu mugabo ngo yinjiye muri iri duka ahita abaza uyu mukobwa ibiciro by’iyi myenda arabibwirwa ariko ahita asaba uyu mukobwa wacuruzaga ko yamuhamagarira shebuja bakumvikana ku giciro cya nyuma.Uyu mukobwa akimara kugenda uyu mujura yahise atangira kwiba imyenda no kuyihisha mu mwenda we w’imbere atazi ko camera iri kumufata.

Uyu mukobwa agarutse uyu mugabo yashatse gusohoka ariko amashusho ya Camera aramutamaza.Yahise asohorwa nabi mu iduka,ageze hanze atangira gukubitwa,yambikwa ubusa mu rwego rwo kwamburwa iyi myenda yari yibye akayihisha mu mwenda w’imbere.