Print

Amerika igiye gufatira ibyemezo abagore batwite bajyaga kuhabyarira baturutse mu bindi bihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 2764

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashaka gushyiraho amategeko akumira abagore batwite baba bashaka kujya kuyibyariramo kugira ngo abana babo bavukane ubwenegihugu bwayo.

Amakuru avuga ko iki gihugu kigiye gushyiraho amananiza aho biteganyijwe ko umugore utwite ushaka kujyayo atazajya ahabwa viza nta yindi mpamvu ifatika afite.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika irateganya gushyira hanze ayo mategeko ananiza abagore batwite bafite gahunda yo kujya kubyarira muri iki gihugu.

Imbanzirizamushinga y’iri tegeko ivuga ko umugore utwite ushaka kujya US azajya abanza gusaba visa ya Amerika mu gihugu cye anatanze impamvu zifatika zigaragaza impamvu ayishaka.

Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Amerika riha ubwenegihugu umwana wese uvukiye ku butaka bwayo ariyo mpamvu abagore b’abanyamahanga benshi bajyaga kubyarira muri iki gihugu kugira ngo abana babo babone ubwenegihugu biboroheye.

Kubona ubwo bwenegihugu ku bana byorohereza n’ababyeyi babo kububona ariyo mpamvu Trump ushaka guhagarika abimukira yasabye ko ibi bihagarara.