Print

Tanzania: Umunyeshuri yafunzwe azira gufotora umurongo muremure w’abanyeshuri bashaka amazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 3583

Mugaya Tungu yafashe ifoto ya bagenzi be bari ku murongo muremure n’indobo z’amabara ayishyira ku mbuga nkoranyambaga maze ikwirakwizwa n’abantu benshi.

Nyuma gato yahise atabwa muri yombi ari mu cyumba cye nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania.

Bwana Tungu ntarabwirwa ibyo ashinjwa na polisi ntacyo iratangaza, gusa biravugwa ko azakurikiranwa hashingiwe ku itegeko rihana ibyaha by’ikoranabuhanga muri Tanzania.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangajwe n’ibyabaye bavuga ko ari ikindi gikorwa cyo guhonyanga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kugaragaza ko ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu byiyongereye muri iki gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Magufuli.

Inkuru ya BBC