Print

Rayon Sports ishobora kudakina igikombe cy’Intwari uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 6046

Nkuko umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul, yabitangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru,bamaze kwandikira FERWAFA bayimenyesha ko batazitabira iri rushanwa mu gihe batabaretse ngo bakoreshe abakinnyi babo bose.

Yagize ati “Icyo twe twifuza ni uko irushanwa ryafungurwa buri mukinnyi wacu akaba yakwemererwa gukina.N’irushanwa twumva ko ryakadufashije gukomeza kwitegura shampiyona kuko n’ubundi ryaje mu gihe cyo kugura abakinnyi, twumva rero batureka tugakoresha n’abakinnyi bacu twaguze batarabona ibyangombwa.

Twebwe twamaze kwandikira FERWAFA, ibaruwa yarangiye mu kanya iraba yagezeyo, turayimenyesha ko twe dushobora kuva mu irushanwa mu gihe irushanwa batarifunguye kuri buri wese.”

Mu mategeko agenga iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina shampiyona (license) ndetse n’umubare w’abanyamahanga ukaba ari 3 nko muri shampiyona.

Rayon Sports ivuga ko yasabye ko iri rushanwa ryafungurwa,bakaba bakoresha abakinnyi baguze ariko batarabona ibyangombwa, gusa ngo barabyanze.

Biteganyijwe ko tariki ya 25 Mutarama 2020 ari bwo hazatangira imikino y’igikombe cy’Intwari cya 2020, ikazasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Gahunda y’imikino y’Intwari:


Comments

Bwiza 25 January 2020

Ni uko ibintu biba bimeze Rayon Sports si agafu k’imvugwarimwe, iyo umuntu agutumiye mu bukwe bwe ushobora kubutaha cg ntubutahe icyo mpa agaciro ni ibikorwa by’Intwari z’Igihugu big up kuri zo rwose aho tugeze ni ku bwabo, icyo ntemera ni amategeko aha faveur equipes zimwe kuko birabonekera buri wese, naho wowe wiyise Kamayirese wita abantu abaginga uragaragaza aho warerewe n’icyo wahawe dore ko ntawutanga icyo adafite ikindi ibyo uvuga ngo FERWAFA ifate ngo mamamamaaaaaaaa....... ni uburenganzira bwayo gufata umwanzuro ishaka kandi na Rayon ni uburenganzira bwayo busesuye bwo kugaragaza ibyifuzo byayo bitanakubahirizwa na yo igafata umwanzuro uyinogeye. Nta ntambara turimo turi mu Gihugu gifite umutekano wana!


Amaherezo 25 January 2020

Rayon Sports ni abantu b’abagabo cyane. Sadate azi gufata ibyemezo tugomba guca agasuzuguro abavuga bakavuga ikibyimbye kikameneka.


Mpigubugabo jean bosco 24 January 2020

Nimwemere reosporo icyinishe abacyinyi bayou yavuze kk nubundi nabayo


innocent 24 January 2020

Ariko iyi quipe yigize akaraha kagyahe,ascyi we,itekereza ko ariyo iba murwanda gusa,niba itakunye izindi zikine niba badashaka gushyigikira intwari zurwanda,erega ibitekerezo byabo birasanzwe


kkk 24 January 2020

nibyo rwose


lyonso 23 January 2020

ngewe mbona ibi rayon sport yigira arugushaka gutegeka abategura irushanwa niba amategeko yasohotse kuki batayubahiriza ko na championna bayikina bakurikije amabwiriza, iyo iri rushanwa ritabaho c bari kubageragereza hehe?hari c uwo bagura batabanje kumureba ? ubundi c usibye kuruhanya harahandi muzi federasion itegurira ama equipe irushanwa ryo kugeragerezamo abakinnyi niba batabishaka bazagende


Kamayirese 23 January 2020

Twebwe twamaze kwandikira FERWAFA, ibaruwa yarangiye mu kanya iraba yagezeyo, turayimenyesha ko twe dushobora kuva mu irushanwa mu gihe irushanwa batarifunguye kuri buri wese.” yeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee mbese hari abo iri rushanwa rifunguyeho abandi rikaba ridafunguye? ibaruwa ishotse banyiri kurigenerwa batarayibona? ibyo nibyo bita ubunyamwugaaaaaaaaaaaaaaaaaaa hahahahahahahaa

Maze Ferwafa nayo afate ngo mamamammaammamamamamammamaa ngo amategeko turayahinduye kubera ibisabwa nabaaaaa. mbega gusa ntegereje umwanzuro tu................................ muve kubajinga mufate ikipe yabayew iya gatanu. gusa nuko yaba itunguwe. njye niko naruca, nafata iyabaye iyagatanu