Uyu mugore yakoze aya mahano kuwa Kabiri w’iki cyumweru nyuma y’aho uyu mugabo bashakanye amusabye ko batera akabariro undi akabyanga amubwira ko atahahiye urugo,intambara irarota,uyu mugore yitabara amukurura igitsina kugeza ataye ubwenge kubera uburibwe.
Nkuko ibinyamakuru byo muri Zambia bibivuga,uyu mugabo yasabye uyu mugore we ko batera akabariro arabyanga,niko guhita amusumira atangira kumukubita,umugore yumvise inkoni zimurembeje ahita afata igitsina cye aragikurura mpaka umugabo ataye ubwenge.
Umugabo yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro by’akarere bya Kapiri Mposhi yataye ubwenge.Polisi yavuze ko aya mahano yabereye mu rugo rw’uyu muryango mu gace ka Kawama.
NDASHIMYE KURUYO MUTI KUMBURE YOBAARIMANA IBONE TSE KUKO KIRIKO KIRATURANDURANAUMUJINYAMWISHI