Print

Umwana w’imyaka 13 utwite inda y’umuhungu w’imyaka 10 yateje impaka ndende muri rubanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 9545

Uyu mwana w’umukobwa utwite yabwiye abanyamakuru ko yakunze uyu mugenzi we w’imyaka 10 bakibonana bahita bakora imibonano mpuzabitsina amutera inda.

Aba bana bombi babana mu rugo rumwe aho ababyeyi bab bari kwita kuri uyu mukobwa ngo azabashe kwibaruka neza.

Daria w’imyaka 13 na Ivan w’imyaka 10 bagaragaye kuri TV y’iwabo mu Burusiya bavuga ku rukundo rwabo rwarangiye umwe ateye undi inda kandi bakiri bato.

Aba bana bavuze ko bahuye mu mwaka ushize urukundo ruhita rubashibukamo bakibonana bwa mbere.Aba bana batanze ikiganiro kuri TV babihawe uburenganzira n’ababyeyi babo.

Daria ufite inda y’ibyumweru 8 yagize ati “Inshuti yanjye yaraduhuje nyuma y’iminsi ibiri dutangira guteretana.Ivan yambwiye ko yankunze,tugerageza kujya tumarana iminsi turi kumwe.Twakundaga gutemberana mu muhanda dufatanye agatoki ku kandi ndetse tunasomana.”

Umwe mu baturanyi b’aba bana yemeje ko Ivan ariwe wateye inda uyu Daria gusa muganga witwa Dr Evgeny Grekov yavuze ko uyu mwana ari muto cyane atatera inda.

Yagize ati “Twagerageje gukora ibizamini muri laboratwari inshuro 3 nta kosa twakoze.Ivan nta ntanga agira.Aracyari muto cyane.Nta misemburo ya kigabo [ testosterone] aragira.Ntabw aratangira gukura aracyafite ibice by’umubiri by’abana.”

Aba bana bombi ngo babana nk’umugabo n’umugore ndetse ku mbuga nkoranyambaga zabo bandikaho ko bashyingiranywe [married].

Daria yavuze ko we na Ivan bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ubwo umubyeyi w’uyu muhungu atari mu rugo ndetse ngo babigize ibanga cyane.

Nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa avuga ko yatangiye kurwara ndetse no kugira isesemi nk’uko bisanzwe ku bagore batwite.Nyina yamujyanye kwa mugenga bagezeyo indwara irabura.

Elina nyina wa Daria yagize ati “Ibizamini byagaragaje ko Daria atwite,aduhihurira ko yaryamanye na Ivan.Narahungabanye mbura icyo mvuga.Naganiriye nawe ambwira ko adashaka gukuramo nubaha umwanzuro we.”

Ivan na nyina Galina w’imyaka 28biyemeje gufasha Daria no kurera umwana cyane ko aka gahungu kemera ko inda ari iyako.

Ivan yagize ati “Daria nta wundi mugabo yaryamanye nawe ndabizi.Ninjye se w’umwana.”

Abaturanyi b’aba bana banze kwemera ko Ivan yatera inda aho bavuze ko hari umuntu ukuze wateye inda Daria bakaba bashaka kuyigereka kuri Ivan.




Comments

mazimpaka 24 January 2020

Nta gitangaza kirimo.Kubera ko abana bato basigaye bakura babona ukuntu bakuru babo baryamana batarashakanye.No mu Rwanda bireze.Ubusambanyi busigaye ari umukino.Basigaye babyita ngo ni "ukuba mu rukundo".Ni kimwe mu bintu biranga iminsi y’imperuka.Kera ntibyabagaho.Abakobwa barongorwaga ari amasugi bose.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.