Print

Ghana: Pasiteri yazanye Kokombure mu rusengero ayitamika abagore ngo abigisha uko bashimisha abagabo

Yanditwe na: Martin Munezero 24 January 2020 Yasuwe: 6345

Uyu mu pasiteri uzwi ku mazina ya Okeno Ukuuzi, ni umwe mu bantu bamaze kwamamara cyane mu gihugu cya Ghana kubera gukora ibitangaza no guhanurira abantu ababwira ibizababaho.

Okeno ukunda kwigisaha atanga n’ingero, yatunguye benshi ubwo yarimo yigisha abagore n’abakobwa uburyo bagomba kwitara mu mibonano mpuzabitsina mugihe barikumwe n’abagabo.

Yazanye mu rusengero, igihingwa cya Kokombure, akajya agifata agatamika abagore n’abakobwa, yinjiza mukanwa yongera agisohoramo, akabasaba kunyunguta no kugisisa ndetse akabasaba gutaka no gutera agasaku nk’aka abantu bari gutera akabariro.

Icyatunguye abantu kurushaho ni uko ibi atabikoreraga abantu bakugu gusa, ahubwo umukobwa wese wari uri muri uru rusengero yakorerwagaho ibi bitangaza batitaye ku myaka ye y’ubukure.

Ibi byatangaje abantu benshi ndetse bamwe bagiye bamunenga bavugako ibi bidakwiye umukozi w’Imana, bakavugako ari amahano turi mu minsi yanyuma y’imperuka.


Comments

sezibera 24 January 2020

Birababaje kubona aba bantu biyita abakozi b’imana bafite abayoboke benshi,cyanecyane abagore n’abakobwa.Impamvu nuko aribo bashukika mu buryo bworoshye.Muribuka wa pastor wo muli Ghana wabwiye abagore n’abakobwa bo mu idini rye ko imana yamutegetse kubatera inda bose hanyuma baremera.Aya madini yiyita ko akorera imana,arayibabaza cyane.Imana ibona abantu bose bakora ibyo itubuza ikicecekera.Ariko nkuko bible ivuga,yashyizeho umunsi ntarengwa izabakura mu isi bose,igasigaza abayumvira gusa,bamwe bakajya mu ijuru,abandi bakaba mu isi izaba paradizo.
Hagati aho,imana ibasaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango batazarimbukana nayo.