Print

Rayon Sports yashyize hanze ibisabwa kugira ngo yitabire amarushanwa atunguranye yatumiwemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2020 Yasuwe: 4604

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports yikuye mu mikino y’igikombe cy’intwari kubera ko FERWAFA yanze kwemera ubusabe bwayo bwo gukinisha abakinnyi bayo bashya batarabona ibyangombwa,yahise ishyira hanze ibaruwa y’amapaji 3 igaragaza ibyo ushaka kuyitumira agomba kubanza kwitaho mbere yo kuyoherereza urwandiko.

Ibi bisabwa Rayon Sports yabishyizeho kugira ngo izitabire irushanwa ryose ritarimo shampiyona, igikombe cy’amahoro, CECAFA, imikino nyafurika cyangwa indi mikino yemewe na FIFA,




Ibyo abifuza gutumira Rayon Sports bakwiye kwitaho


Comments

brabra 25 January 2020

Iyi mirongo migali ni ingenzi. Ntihazagire abongera kuyiyoberaho niba iyi mirongo migali batayubahirije. Ikipi ifite ubuzima gatozi nta kuyigaraguza agati. Ndemeza abategura amarushanwa bazabihomberamo. Irushanwa ritarimo Rayon nta bushyuhe ryagira.


Amaherezo 25 January 2020

Ni byiza. Ikipe igomba kugira umurongo ngenderwaho usobanutse.


Seth 24 January 2020

Mugiye noneho kwigenga. gusa banyiri ugutegura amarushanwa murabe mwumva


Kamayirese 24 January 2020

Ndumva mukataje rwose. mukomereze aho. gusa ndahamya ko muzabihomberamo kuko bigaragaza ko hari ibyo muzakenera bikabagonga kubera ayo mabwiriza yanyu