Print

Amafaranga y’u Rwanda 1050 uyafite ubu wagura inzu mu Butaliyani[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 January 2020 Yasuwe: 11350

CNN yanditse ko ubuyobozi bw’uyu mujyi wo mu gihugu cya Papa Francis na Perezida Sergio Mattarella bwafashe umwanzuro wo gushyira ku isoko izo nzu zigera kuri 90 aho imwe ifite agaciro k’iyero rimwe.

Icyakora inyinshi muri izo nzu zirashaje kuko ba nyirazo bazivuyemo kera, gusa ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko abazazigura bazahita bemererwa kuvugurura.

Meya wungirije wa Bisaccia, Francesco Tartaglia yashishikarije abashaka kuza kugura kutaza kugura inzu imwe, ahubwo bakagura nyinshi kugira ngo bazibyaze umusaruro.

Yagize ati “Dufite ikibazo cyihariye inaha. Inzu zatawe zuzuye mu bice bitandukanye by’umujyi byatuwe kuva kera. Inzu zangiritse zigiye zegeranye. Niyo mpamvu duhamagarira imiryango, inshuti n’abashoramari guhuza imbaraga bakagura inzu nyinshi, bagahumeka ubuzima bushya.”

Bitewe n’uko ba nyir’izi nzu bazisize bakigendera, abagura bazishyura ubuyobozi mu gihe abakihatuye bo bazigurishiriza.

Uyu mujyi urimo inzu zubatswe kera cyane ndetse inyinshi muri zo zarangiritse cyane, utuwe n’abantu 4,382, uhanye imbibi na Andretta, Aquilonia, Calitri, Guardia Lombardi, Lacedonia, Scampitella na Vallata.


Comments

Dukuze 30 January 2020

Ubwo se tuyagure gute ko tubikeneye


TUMUKUNDE Christine 26 January 2020

Nonese nkabari murwanda twazibona gt? Kd murakoze


AJackson 25 January 2020

Mudofashe Kugerayo