Print

Burundi: Umunsi CNDD FDD izatangariza umukandida uzayihagararira mu matora wanuganuzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2020 Yasuwe: 2244

Aya magambo yayavuze iminsi itatu mbere y’uko ishyaka rye ritangaza umukandida uzariserukira mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yaneguye abarwanashyaka ba CNDD FDD basubiye inyuma mu bijyanye no gusenga.

Iki giterane cyo gushima Imana ku barwanashyaka ba CNDD-FDD biteganyijwe ko kizasozwa kuri iki cyumweru n’inama nkuru y’ishyaka. Amakuru yegereye abayobozi ba CNDD-FDD aravuga ko ari muri iyo nama hazatorerwa umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka.

Abanugwanugwa ko bashobora gutangwa nk’abakandida bagizwe n’abasivire babiri barimo Pascal Nyabenda uyoboye inteko ishinga amategeko uturuka mu ntara ya Bubanza na Joseph Butore icyegera cya kabiri cya Nkurunziza uturuka mu ntara ya Cibitoke.

Nyuma y’aba basivile hiyongeraho abahoze ku rugamba ari bo General Evariste Ndayishimiye, umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD uturuka mu ntara ya Gitega hamwe na General Gabriel Nizigama umujyanama wa perezida uyu akaba aturuka mu ntara ya Muramvya.

Inkuru y’Ijwi ry’Amerika