Print

Umukinnyi wahoze muri FC Barcelona yatangaje ikintu abakinnyi bayo bose bategekwa gukorera Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 January 2020 Yasuwe: 8678

Uyu mukinnyi yavuze ko Messi ari umukinnyi w’ingenzi muri FC Barcelona ndetse ngo bagenzi be basabwa kwitwararika mu myitozo kugira ngo batamuvuna agasiba imikino.
Todibo yavuze ko ba myugariro basabwa gukina bigengeereye kugira ngo batavuna iki gihangange ibitego bikabura.

Uyu mukinnyi yavuze ko bitondera guhanganira umupira n’uyu munya Argentina mu myitozo kugira ngo batamuvuna.

Yagize ati “Buri wese mu myitozo akina yigengeseye kugira ngo Messi atavunika.Mu myitozo uba ugomba kumwaka umupira witonze.Nigiye byinshi mu kwitozanya na Messi ariko nageragezaga kumwambura umupira nziko ntagomba kumukinira nabi.”

Todibo yatijwe amezi 6 mu ikipe ya Schalke nyuma yo kubura umwanya muri FC Barcelona.