Print

Kiyovu Sport niyo yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2020 Yasuwe: 1576

Kuwa Kane w’iki Cyumweru nibwo Rayon Sports yatangaje ko itazitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari kubera ko FERWAFA yanze ko ikoresha abakinnyi bayo batarabona ibyangombwa.

Kuri uyu wa Gatanu,Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yahishuye ku mugaragaro ko yamaze kwivana mu iri rushanwa kubera ko FERWAFA yanze burundu ubusabe bwayo.

FERWAFA yahise itangaza ko Kiyovu Sport yabaye iya gatanu ubushize ariyo isimbuye Gikundiro ndetse igomba gutangira ihura na Police FC, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kuri Stade ya Kigali.

Umukino ufungura iki gikombe urahuza APR FC na Mukura Victory Sports saa 15:00.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryo kwizihiza INTWARI z’igihugu riratangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Mutarama, rizasozwe tariki ya 01 Gashyantare, rikaba ryitabirwa n’amakipe 4 ya mbere muri shampiyona iba yararangiye.

Rayon Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS nizo zaje mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona ya 2018/2019 gusa Gikundiro yahisemo kwivana mu irushanwa.


Comments

Musa 25 January 2020

Kare kose se bari mumaki? ubundi ntibabonaga ko Gasenyi yacaniye kutaza. ubutaha ntibazongere kuyitumira kuko ikinisha abanyamahanga benshi.


Musa 25 January 2020

Kare kose se bari mumaki? ubundi ntibabonaga ko Gasenyi yacaniye kutaza. ubutaha ntibazongere kuyitumira kuko ikinisha abanyamahanga benshi.