Print

Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo yo kwamagana abaherwe b’ikipe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2020 Yasuwe: 3869

Aba bafana bavuze ko ku mukino wa Wolves uzaba kuwa 01 Gashyantare bazasohoka mu kivunge hagati mu mukino mu rwego rwo kwamagana umuryango w’aba Glazer waguze ikipe ukaba umaze kuyangiza.

Aba bafana ngo barateganya gusohokera icyarimwe muri stade ku munota wa 58 mu rwego rwo kwereka aba baherwe ko kwinangira bakanga kugura abakinnyi bakomeye byababaje.

Gusohoka muri stade ku munota wa 58 ni mu rwego kandi rwo kwibuka impanuka y’I Munich yahitanye bamwe mu bakinnyi ba United mu mwaka wa 1958.

Nyuma yo gutsindwa na Bunley ibitego 2-0abafana ba United bavugirije induru abakinnyi babo, Glazer family na Ed Woodward.Aba bafana barahiriye gukomeza kwamagana aba baherwe babo banga kugura abakinnyi

Glazer family na Ed Woodward bamerewe nabi n’abafana ba United