Print

Reba ibikubiye mu mpamba Perezida Nkurunziza yihaye kugira ngo ave ku butegetsi uyu mwaka

Yanditwe na: Martin Munezero 25 January 2020 Yasuwe: 5313

Icyo gihe iyo mitwe yabaga mu mashyamba igakora ibikorwa by’iterabwoba, bityo ku gitutu cy’amahanga, Perezida Buyoya yemera kuganira nabo, kugeza aho binjiriye muri leta Nkurunziza akaba Perezida mu mwaka wa 2005, hitezwe ko bizagarura amahoro. Siko byagenze kuko CNDD FDD yamenye amaraso menshi itera umugongo amasezerano y’Arusha yatumye igera ku butegetsi.

Ikivugwa muri iyi minsi ni impamba n’ibyubahiro Perezida Nkurunziza ari kwiha, yigira nkaho ariwe muyobozi wenyine wayoboye u Burundi. Ibyo tuzabigarukaho ubu turebere hamwe impamba Nkurunziza yihaye kugirango ave ku butegetsi uyu mwaka nkuko byatowe n’Inteko ishinga amategeko bikemezwa n’inama ya Guverinoma yari iyobowe na Perezida Nkurunziza ubwe.

Itegeko rigena ko Perezida Nkurunziza abona ibi bikurikira:

1. Ibahashya rya miliyari y’amarundi mu ngunga imwe (1.000.000.000 FBU). Ayo mafaranga angana n’amafaranga akoreshwa n’ikomine yose mu myaka ibiri mu migambi yose.
2. Kwubakirwa inzu nziza cyane mu kibanza azihitiramo.
3. Kubona inzu yo gukoreramo irihwa na Leta.
4. Guhabwa abakozi bamufasha 15 bahembwa n’igihugu.
5. Imodoka esheshatu irihwa n’igihugu
6. Abashinzwe umutekano kandi bafite ibikoresho bibafasha kumenya amakuru
7. Umushahara wa Vis Perezida buri kwezi
8. Amafaranga ahabwa Visi Perezida mu kumubeshaho: kumufungurira, kumwambika, kumuha ibyo kwakira abashitsi, n’ibindi.
9. Icyubahiro kingana nicya Visi Perezida
10. Telefone yo mu nzu na telefone igendanwa zirihwa n’igihugu
11. Kumurihira internet.
12. Kumuvuza no kumugurira imiti.
13. Kumurihira amashuri y’abana batarakwiza imyaka 18.
14. Amafaranga yo kubungabunga ingoro abamo n’ibiro akoreramwo, kumurihira amavuta yose y’imodoka akoresha.
15. Kwishyura imihango yo kumushyingura


Comments

B 26 January 2020

No byo, aba yarakoze byinshi byubaka igihugu. Kandi kuva kubutegetsi neza ni ikintu natwe dushaka mu Rwanda. Muzehe wacu tukamuha imbamba , akaruhuka neza, akishimira aho yagejeje igihugu.


Charles 26 January 2020

Birarenze pe!! None se aya ma FRS yose,hiyongereyeho uyu mushahara wose yazayakoresha iki ko numva nibundi ibindi byose byose ashaka ko Leta nabyo ibimukorera!!?

Ibi ni ugusahura igihugu n’abaturage rwose, birakabije rwose!


Charles 26 January 2020

Nibwira ko umukuru w’igihugu agenerwa nk’umukozi wa Leta wese usoje neza akazi ke.

Gusa nka Perezida nibwira ko agenerwa n’ibindi : Umutekano, inzu ,abakozi, tél, Internet, n’amafrs y’imperekeza; gusa iby’ i Burundi ho ndumva bikabije birenze!!!!!

Ababizi bazatubwire muri rusange ibyo umukuru w’igihugu agenerwa iyo asoje neza akazi ke.


izaxa 26 January 2020

Ese nimba Ayo mrng ya coming 2 mu myaka 2urumva Atari kunaniza igihugu cye ahubwo ashake icyamuteza imbere igihugu ahumbwo arimo arasahuru yitwaje ngo nigihem o cyikirenga abafundi barbe kure abasize muntambara ta macakubiri tutsi hutu ntacyo yakemuye none ngo bamuhembe nubucucu nubugoryi barumo kd nimba anasenateri cg abadepitr bemeye ubwo busabe nugutinya kwicwa baranzwemo iterabwoba kd uko bimeze kose nukumeikiza kuko uwo ntiyari ubuyobozi ahubwo nibisambo ushaka gusiga igihugu cye muntambara Ayo usibye ntabwo amuhagije ?barashaka icomini urimo abatutsi benshi bazayicishe inzara gusa kd hazabamo intambara idasjira cyane


izazq 26 January 2020

Uko nugusahura igihugu ntabwo Ari kugenda nicyubahiro babyemeye kugirango bamwikize ark uzajyaho azakuraho iryo tegeko kuko birarenze