Print

Inyoni nyuma yo gukora urugendo rurerure cyane yafatiwe muri Kenya

Yanditwe na: Martin Munezero 25 January 2020 Yasuwe: 5512

Basanze ifite ibikomere bito ku kaguru ariko biboneka ko nta kibazo gikomeye ifite uretse kuba yarananutse no kubura amazi mu mubiri.

Itangazo ryasohowe n’iki kigo cyo muri Kenya riravuga ko “amakuru y’iyi nyoni bayavanye ku kiyiranga yambikiwe muri Finland kiriho amakuru kuri yo”.

Iyi nyoni itungwa no kuroba amafi, yabonetse kuwa mbere maze ejo kuwa kane ishyikirizwa ikigo gishinzwe inyamaswa cya Kenya ishami ryo kuvura inyamaswa .

Iri kwitabwaho, ihabwa ifunguro rikwiye banakurikirana ubuzima bwayo mbere yo kuyirekura igakomeza ubwisanzure bwayo igana aho ishaka.