Print

Umuganga yishwe n’icyorezo cya Coronavirus yandujwe n’umurwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2020 Yasuwe: 3293

Uyu muganga wo mu bitaro bya Hubei yapfuye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’iminsi gusa yanduye iki cyorezo ari kwita ku murwayi wari ukirwaye akakimwanduza.

Iki cyorezo gitera umusonga kimaze guhitana abantu barenga 40 mu gihe abarenga 1300 bamaze kucyandura hirya no hino ku isi dore ko cyageze mu Bufaransau Buyapani, Thailand, Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitanyamakuru byo mu Bushinwa byavuze ko hari ibitaro bifite ibitanda 1000 biri kubakwa, ngo bifashe mu kwakira abarwayi bakomeje kwiyongera kandi bakeneye kuvurirwa ahantu ha bonyine,bizuzura mu minsi itandatu.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.