Print

APR FC yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira Mukura VS

Yanditwe na: 25 January 2020 Yasuwe: 3939

Nyuma yo kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports basanzwe bahangana,APR FC yatangiye igikombe cy’Intwari itanga ubutumwa,inyagira Mukura VS ibitego 3-1.

Ikipe ya Mukura VS niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 35 ku gitego yatsindiwe na Ntwari Evode winjiranye Mutsinzi Ange mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Rwabugiri, umupira uruhukira mu izamu.

Nyuma y’iminota ibiri gusa,APR FC yahise yishyura ibifashijwemo na Byiringiro Lague waciye mu rihumye ba myugariro ba Mukura VS.

APR FC ihagaze neza kurusha izindi kipe mu Rwanda, yabonye igitego cya kabiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira gitsinzwe na Usengimana Danny n’umutwe.

Ku munota wa 85 Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya gatatu,ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina,umukino urangira ari 3-1.

Muri iri rushanwa ry’intwari,amakipe ane yaryitabiriye azahura yose,izagira amanota menshi kurusha izindi yegukane igikombe ku munsi w’Intwari uba buri mwaka taliki ya 01 Gashyantare.

Mukura Victory Sports izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020, ihura na Kiyovu Sports mu gihe APR FC izahura na Police FC.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports yatinzwe na Police FC ibitego 2-1. Police FC yatsindiwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 03 na Iyabivuze Osee ku munota wa 07 mu gihe Kiyovu yatsindiwe na Saba Robert ku munota wa 72.


Comments

Juvens 25 January 2020

Ubu n’ubutumwa Bwiza bugenewe Kiyovu na Police kugeza umunsi w’ibirori dutambagirana isheja dushikirizwa igikombe k’umunsi nyirizina w’Intwari


Seth 25 January 2020

APR FC nzakugwa inyuma mpaka. Intsinzi.. Umurava.


Kakule 25 January 2020

Nyamara Gasenyi nako Kigwari FC barebye kure bikuramo mbere y’igihe banga kwandagazwa. Mukura yo se ntiyari gushobora kwitambika kuri Gitinyiro. Reka dukomeze uburyohe k’umukino ukurikiraho Police Fc vs Kiyovu.