Print

Wa muyobozi w’Abayisilamu muri Uganda washakanye n’umugore yagera mu rugo agasanga ni umugabo bamufunze

Yanditwe na: Martin Munezero 26 January 2020 Yasuwe: 2867

Sheikh Mutumba yafunzwe nyuma y’aho kuwa 24 Mutarama yari yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Mukono. Urubanza rwe nk’uko Daily Monitor ibitangaza, ntirwabaye kuko umucamanza, Juliet Hatanga atari ahari.

Uyu muyisilamu kuwa 16 Mutarama yari yagejwe mu rukiko rw’ibanze gusa hafatwa umwanzuro ko urubanza rwe rwakomereza mu rukiko rukuru.

Uyu kandi aregwa ibyaha bimwe n’iby’uwo bari bashyingiranwe, Tumushabe uzwi nka Swabullah Nabukeera.

Sheikh Mutumba avuga ko atari azi ko yarongoye umugabo mugenzi we. Byamenyekanye nyuma y’aho polisi ifashe uyu wigiraga umugore, yamusaka igasanga n’umugabo. Ni nyuma yo gufatirwa mu bujura bwa televiziyo n’imyenda y’abaturanyi

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayunga, John Lukooto, yemeza ko Tumushabe hari abagabo benshi bakundanye na we.
Benshi muri abo kandi ngo yarabibye arabacucura.